{"id":297,"date":"2025-08-08T22:28:50","date_gmt":"2025-08-08T22:28:50","guid":{"rendered":"https:\/\/africadiplomacy.net\/?p=297"},"modified":"2026-04-29T07:12:47","modified_gmt":"2026-04-29T07:12:47","slug":"nyuma-ya-meddy-the-ben-nawe-yahishuye-ko-igihe-cyo-gukora-umuziki-wo-kuramya-imana-cyegereje","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/africadiplomacy.net\/?p=297","title":{"rendered":"Nyuma ya Meddy , The Ben nawe yahishuye ko igihe cyo gukora umuziki wo kuramya Imana cyegereje"},"content":{"rendered":"\n<p>Umuhanzi w\u2019icyamamare mu muziki nyarwanda, The Ben, yatangaje ko ari kwitegura gutangira urugendo rushya rwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yemeza ko igihe cyo gushyira imbaraga ze mu gukorera Imana cyegereje.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu gihe yitabiraga igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro umushinga w&#8217;ibitaramo bya &#8220;Music in Space&#8221; bizatangirira mu Rwanda ariko bikazasakara no ku Isi yose, The Ben yavuze ko yishimiye cyane ko iri shoramari ryageze mu gihugu cye cy\u2019amavuko.<\/p>\n\n\n\n<p>Nubwo yagaragaje ibyishimo yatewe n\u2019iryo shoramari, aherutse no gutungura abakunzi be ubwo yatangaga ubutumwa buhumuriza ndetse burimo igitekerezo cy\u2019uko ashobora guhindura icyerekezo cy\u2019umuziki we. Ibyo yabigaragaje nyuma y\u2019igitaramo cya Giants of Africa, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu butumwa bwe, The Ben yagize ati:<\/p>\n\n\n\n<p><em>\u201cNta bwo nzi neza icyo ntegerejweho gikurikira, ariko numva hari intego irenze impano yanjye yo kuririmba. Hari ubutumwa burenzeho, kandi niteguye kubwumva no kubusubiza.\u201d<\/em><\/p>\n\n\n\n<p>Yashoje ashimira abafana be ku rukundo n\u2019ubufasha bamugaragarije mu bihe byose by\u2019ingenzi byamunyuzemo.<\/p>\n\n\n\n<p><em>\u201cMurakoze ku rukundo rwanyu rudashira, no gutuma numva nemerewe kuba njye uko ndi, nubwo hari ibyo ntari ntunganyeho.\u201d<\/em><\/p>\n\n\n\n<p>Ibi byahise bihuzwa n\u2019amateka ye kuko kuva akiri muto, The Ben yakuriye mu rusengero. Ku myaka 12 y\u2019amavuko, yari amaze kuba umuyobozi wa korali aho Mama we yasengeraga, kandi na mbere y\u2019uko ajya mu muziki wabigize umwuga, yakundaga indirimbo ziramya Imana, ari na byo byamuteye gukunda umuziki binyuze kuri Tom Close.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu kiganiro n\u2019abanyamakuru, The Ben yemeje ko yifitemo icyifuzo gikomeye cyo gukorera Imana, gusa yongeraho ko atari bwamenye neza umunsi cyangwa igihe nyacyo azatangirira, ariko ko yizeye ko kiri hafi cyane.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati:<\/p>\n\n\n\n<p><em>\u201cNumva ko hari intego ikomeye mu buzima bwanjye. Nibaza ko Imana ishobora kunkoresha. Ndi Umukirisitu kandi nubwo ndirimba indirimbo zishimisha abantu, zubaka urukundo n\u2019indangagaciro, numva igihe kiri hafi ngo nihatire gukorera Imana ntavangavanga.\u201d<\/em><\/p>\n\n\n\n<p>The Ben, uko yagiye abigaragaza kenshi mu bitaramo no mu biganiro bitandukanye, yifuza kuzagera aho akoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza, abinyujije mu bihangano bye ndetse no mu bindi bikorwa by\u2019ivugabutumwa ku Isi hose.<\/p>\n\n\n\n<p>Umwanditsi Justinmind Harerimana<\/p>\n\n\n\n<p>kanda hasi wumve indirimbo y&#8217;imana umuhanzi The ben yaririmbye afatanyije na Adrien Misigaro bise &#8221; nkwite nde&#8221;<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-block-embed-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\" title=\"Nkwite Nde By Adrien ft The Ben [Official Video]\" width=\"640\" height=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/6X3HrJajcBY?feature=oembed\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share\" referrerpolicy=\"strict-origin-when-cross-origin\" allowfullscreen><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umuhanzi w\u2019icyamamare mu muziki nyarwanda, The Ben, yatangaje ko ari kwitegura gutangira urugendo rushya rwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yemeza ko igihe cyo gushyira imbaraga ze mu gukorera Imana cyegereje. Mu gihe yitabiraga igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro umushinga w&#8217;ibitaramo bya &#8220;Music in Space&#8221; bizatangirira mu Rwanda ariko bikazasakara no ku Isi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":298,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"om_disable_all_campaigns":false,"_monsterinsights_skip_tracking":false,"_monsterinsights_sitenote_active":false,"_monsterinsights_sitenote_note":"","_monsterinsights_sitenote_category":0,"footnotes":""},"categories":[16,1],"tags":[],"class_list":["post-297","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-uncategorized"],"aioseo_notices":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/297","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=297"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/297\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":299,"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/297\/revisions\/299"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/298"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=297"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=297"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=297"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}