{"id":311,"date":"2025-08-09T16:59:00","date_gmt":"2025-08-09T16:59:00","guid":{"rendered":"https:\/\/africadiplomacy.net\/?p=311"},"modified":"2025-08-09T17:00:12","modified_gmt":"2025-08-09T17:00:12","slug":"ubufatanye-bwa-rwanda-na-bayern-munich-bwavuguruwe-bugera-no-mu-myaka-itatu-iri-imbere","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/africadiplomacy.net\/?p=311","title":{"rendered":"Ubufatanye bw&#8217;uRwanda na Bayern Munich bwavuguruwe, bugera no mu myaka itatu iri imbere"},"content":{"rendered":"\n<p>Nyuma y\u2019imyaka ibiri u Rwanda rukorana na Bayern Munich mu rwego rwo guteza imbere impano z\u2019abakiri bato no kurwamamaza binyuze muri gahunda ya <em>Visit Rwanda<\/em>, impande zombi zongeye gushyira umukono ku masezerano mashya azagera muri 2028. Iyi nshuro, ubufatanye buzibanda cyane ku gufasha urubyiruko gukuramu mpano zabo z\u2019umupira w\u2019amaguru no kuzibyaza umusaruro.<\/p>\n\n\n\n<p>Iri vugururwa ryemejwe n\u2019Urwego rw\u2019Igihugu rw\u2019Iterambere (RDB) na Bayern Munich, rikaba ari icyiciro cya kabiri cy\u2019ubufatanye buzakomeza mu myaka itatu iri imbere. Intego nyamukuru ni ukongerera imbaraga ibikorwa byo gushaka no guteza imbere impano mu mupira w\u2019amaguru.<\/p>\n\n\n\n<p>Itangazo ryasohowe ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025, ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za RDB ndetse na Bayern Munich, ryasobanuraga ko iyi mikoranire izakomereza ku ntego nyamukuru zatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera Kanama 2023. Icyo gihe, <em>Visit Rwanda<\/em> yatangiye kumurikwa ku byapa byo muri <em>Allianz Arena<\/em>, Stade ya Bayern Munich yakira abantu 75.024, mu gihe na bwo hari hatangiye ibikorwa byo gushakira impano z\u2019abakiri bato mu Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu myaka ibiri ishize, Bayern Munich yohereje abatoza bayo babigize umwuga kugira ngo bafatanye n\u2019abanyarwanda mu gushaka abana bafite impano idasanzwe mu mupira w\u2019amaguru, bakabaha amahugurwa, ndetse bamwe bakoherezwa kwiga no kwitoreza mu Budage.<\/p>\n\n\n\n<p>Amasezerano mashya ateganya ko ibikorwa bya <em>Bayern Munich Academy<\/em> i Kigali bizagurwa, ndetse u Rwanda rukomeze gushyirwa ku ruhando mpuzamahanga nk\u2019igicumbi cya siporo, ubukerarugendo n\u2019ishoramari.<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko iyi ntambwe nshya izibanda cyane ku rubyiruko. Ati: <em>\u201cIbyagezweho na FC Bayern Munich Academy i Kigali bigaragaza ko ubufatanye mu by\u2019imikino bufite umumaro ukomeye. Ubu turi mu cyiciro gishya cyo kubyaza umusaruro amahirwe dufite, guteza imbere impano, guhugura abatoza no kunoza ibikorwaremezo.\u201d<\/em><\/p>\n\n\n\n<p>Yongeyeho ati: <em>\u201cIbi bigaragaza urugendo u Rwanda ruriho rugamije kuba igicumbi cy\u2019ubukerarugendo, ishoramari n\u2019imikino ku rwego mpuzamahanga.\u201d<\/em><\/p>\n\n\n\n<p>Ku ruhande rwa Bayern Munich, Umuyobozi Mukuru Jan-Christian Dreesen yavuze ko bazongera ubushobozi bw\u2019irerero rya Kigali. Ati: <em>\u201cTwemeranyijwe na RDB ko tugomba gukomeza kwagura ibikorwa byacu binyuze muri Bayern Munich Academy, gushaka impano nshya no gutangiza imishinga ifitiye akamaro abaturage. Ni igice cy\u2019intego zacu zo gushaka impano muri Afurika.\u201d<\/em><\/p>\n\n\n\n<p>Imibereho y\u2019aya masezerano imaze kugaragara, kuko abakinnyi babiri b\u2019Abanyarwanda, Ndayishimiye Barthazar na David Okoce, bamaze kugera mu ikipe ya FC Bayern Munich y\u2019abatarengeje imyaka 19.<\/p>\n\n\n\n<p>Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019imyaka ibiri u Rwanda rukorana na Bayern Munich mu rwego rwo guteza imbere impano z\u2019abakiri bato no kurwamamaza binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, impande zombi zongeye gushyira umukono ku masezerano mashya azagera muri 2028. Iyi nshuro, ubufatanye buzibanda cyane ku gufasha urubyiruko gukuramu mpano zabo z\u2019umupira w\u2019amaguru no kuzibyaza umusaruro. Iri vugururwa ryemejwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":312,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"om_disable_all_campaigns":false,"_monsterinsights_skip_tracking":false,"_monsterinsights_sitenote_active":false,"_monsterinsights_sitenote_note":"","_monsterinsights_sitenote_category":0,"footnotes":""},"categories":[16],"tags":[],"class_list":["post-311","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"aioseo_notices":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/311","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=311"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/311\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":314,"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/311\/revisions\/314"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/312"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=311"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=311"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/africadiplomacy.net\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=311"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}