Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bishatsemo ubushobozi bubaka umuhanda wa kaburimbo yoroheje mu gace batuyemo ndetse banawushyiraho amatara mu rwego rwo kunoza imiturire.
Uyu muhanda witiriwe “Ubumwe” hagamijwe kugaragaza imbaraga z’ubufatanye, uherereye mu Mudugudu wa Rugaze, Akagari ka Ruyenzi. Abaturage bawubaka bari bagamije kwishakamo ibisubizo badategereje ko leta iba ari yo ibakorera byose bakeneye.
Karimunda Emmanuel, umwe mu baturiye uyu muhanda yavuze ko bagera muri aka gace, basanze umeze nabi bahanyura imodoka zikanyerera ndetse abagenda n’amaguru bakabangamirwa n’ibyondo mu gihe imvura yabaga yaguye.
Bamaze kuba benshi bashatse icyo bakora ngo barusheho gutura heza bakusanya ubushobozi bashyiramo laterite nk’uko Karimunda yakomeje abisobanura.
Ati “Hashize umwaka umwe twongeye guhura twishimira ibyo twagezeho ariko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano dutekereza gushyiraho amatara ku muhanda, twegeranya ubushobozi tuzana ayo matara dutangira kugenda ahantu habona ku buryo uhatambuka wizeye neza umutekano, tunasaba ko uhabwa izina nibwo wiswe “Ubumwe Road””.

Karimunda Emmanuel, umwe mu bagize uruhare mu kubaka uyu muhanda
“Tumaze kubona amatara yo ku muhanda ntabwo twifashe nk’abageze ku miturire myiza twifuzaga, twatekereje gushyira kaburimbo muri wa muhanda. Ubuyobozi bumaze gushyigikira igiterezo cyacu, ingo zose zituriye Ubumwe Road ziyemeje ko buri muturage azajya atanga miliyoni 2,2 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Uyu muhanda wa metero 600 wuzuye utwaye miliyoni zisaga 71 z’amafaranga y’u Rwanda harimo inkunga y’ubuyobozi bw’Akarere isaga miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda ahwanye na 20%.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uzziel Niyongira, yavuze ko ubuyobozi buzakomeza gushyigikira abaturage mu bikorwa bigamije iterambere.
Ati “Ni gahunda akarere gafite izanakomeza, ko ibikorwa abaturage batangiye kabegera kakabunganira kugira ngo ibyo bikorwa bibashe kugerwaho. Ikindi ni uko ibikorwa nk’ibi uko abaturage babigiramo uruhare ni na ko barushaho kubirinda bikarushaho gutanga serivisi mu gihe kirambye.”