Abaturage batuye mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, guhera mu mpera z’icyumweru gishize, batangiye kugura ku bwinshi ibiribwa, amazi n’ibindi bikoresho by’ibanze nkenerwa, kugira ngo babibike mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Ukuboza 2025, hashobora kwaduka indi myigaragambyo ikaze muri icyo gihugu.
Nubwo Polisi y’icyo gihugu yasohoye itangazo itanga umuburo ku bantu bose bateganya kwitabira iyo myigaragambyo, Daily Nation yatangaje ko nko mu iguriro rya Mlimani City’s Shoppers supermarket, guhera ku Cyumweru hari huzuye imiryango myinshi iri guhaha ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha mu gihe iyo myigaragambyo yaba ibaye.
Ubwo umwe mu bakozi b’iryo guriro babajijwe niba ari ibisanzwe ko bagira abakiliya bangana batyo muri ibi bihe by’intangiriro z’Ukuboza, yavuze ko atari ko bimeze ahubwo ko abo bafite bakubye inshuro 10 abakiliya basanzwe.
Kuva ku wa 29 Nzeri kugeza ku wa 4 Ukwakira 2025 muri Tanzania habaye imyigaragambyo, yatewe ahanini no kutishimira uburyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi babujijwe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ni amatora yegukanywe na Samia Suluhu Hassan wari usanzwe uyobora icyo gihugu.
Mu minsi ishize, Ambasade ya Amerika muri Tanzania, yavuze ko ifite amakuru ko iyi myigaragambyo ishobora kubura.
Umuvugizi wa Polisi ya Tanzania, David Misime, yavuze ko batari bakira ubusabe bw’abashaka kwigaragambya nubwo hari abakomeje kubisakaza ku mbuga nkoranyambaga bahamagarira abantu kuzigaragambya ku wa 9 Ukuboza 2025.

