Umunyarwenya Kigingi, i Kigali mu gitaramo cy’urwenya

Alfred Aubin Mugenzi uzwi cyane ku izina rya Kigingi, umwe mu banyarwenya b’icyamamare mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ari kwitegura kongera guha ab’i Kigali igitaramo cy’udushya n’ibitwenge. Iki gitaramo kizaba ku wa 31 Kanama 2025, kikazaba uburyo bwo gususurutsa Abanyarwanda n’abandi bakunda uburyo bwe bwo gusetsa, aho yigaragaza nk’umunyarwenya ufite izina ku rwego mpuzamahanga.

Kigingi, ukomoka mu Burundi, si ubwa mbere aza i Kigali. Yatambutse kenshi mu bitaramo bikomeye nka Seka Live na Gen-Z Comedy, ndetse n’ibindi byinshi byagiye bimuhuza n’abafana bo mu Rwanda. Iyi nshuro agaruka nyuma y’igihe kitari gito, kuko yari amaze iminsi mu rugendo rw’ibitaramo byo mu bice bitandukanye by’Isi. By’umwihariko, ubwo Gen-Z Comedy yizihizaga isabukuru y’imyaka itatu, Kigingi yari umwe mu bari bategerejwe ariko ntiyabasha kuhagera.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10,000 Frw mu myanya isanzwe, naho ku meza y’abantu umunani hakenewe 250,000 Frw. Abazitabira bazahabwa umwanya wo gusangira ibihe by’imyidagaduro no guseka bihagije ku rwego rwo hejuru, kuko Kigingi azazanira abafana be urwenya rudasanzwe rwamuhesheje izina rikomeye.

Uyu munyarwenya w’Umunyaburundi amaze kwandika izina rikomeye mu karere, ndetse yanakoranye n’inkingi zikomeye z’urwenya muri Afurika nka Eric Omondi, Nkusi Arthur, Chipkeezy, Herve, Babu na Michael. Yatangiriye kugaragara mu Rwanda mu 2019 mu Kigali International Comedy Festival ryateguwe na Comedy Knights ku bufatanye na SKOL Rwanda.

Mu buzima bwe bwite, mu 2021 Kigingi yasabye anakwa Marina Mataratara, Umunyarwandakazi, mu birori byabereye i Kigali, maze ku wa 8 Mutarama 2022 bombi basezerana imbere y’Imana.

Iki gitaramo cy’ukwezi kwa Kanama kikaba kitezwe nk’ikirori gikomeye kizahuriza hamwe abafana benshi bifuza kongera guseka no kwidagadura, basanganirwe n’ubuhanga budasanzwe bwa Kigingi.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

Nduhungirehe yagaragaje impungenge z’u Rwanda ku mutwe wa FDLR uhabwa inkunga na RDC

Dj Pius yizihije imyaka 15 mu muziki ahundagazwaho amadorali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *