Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bityo ingamba z’ubwirinzi igihugu cyashyize ku mupaka zizakomeza kubahirizwa kugeza ubwo uwo mutwe uzaba uranduwe burundu.
Ibi yabigarutseho ku wa 16 Kanama 2025 mu nama ya Australian Leadership Retreat aho yagarutse ku mateka ya FDLR, avuga ko igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994, baciye umupaka bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bamaze imyaka 31 bagamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
Yagize ati: “Abo bakoze Jenoside bakiri muri Congo bamaze imyaka irenga 30 bagerageza guhungabanya u Rwanda. Twagiye tugirana ibiganiro byinshi by’amahoro, umwaka ushize byabereye i Luanda muri Angola, uyu mwaka nabwo byabereye i Washington.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubutegetsi bushya bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwashyize imbaraga mu gushaka igisubizo cy’amahoro muri aka karere gafite umutungo kamere mwinshi, cyane cyane amabuye y’agaciro nka Tin, Tungsten, Tantalum na Lithium.
Yibukije ko ku wa 27 Kamena 2025 i Washington hasinyiwe amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda agamije gukemura ibibazo birimo ikibazo cy’umutekano, by’umwihariko ibikorwa bya FDLR bikomeje gukorera muri Congo.
Yakomeje agira ati: “Twemeranyije ko FDLR igomba gusenywa. Ibyo nibigerwaho, u Rwanda na rwo ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka. Ikindi kibazo kiri ku rwego rwa politiki kireba Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda, batigeze bemererwa ubwenegihugu.”
Yasobanuye ko ibyo bibazo bifite imizi mu mateka y’inama za Berlin n’iya Bruxelles zabaye hagati ya 1910 na 1912, zasize Afurika igabanyijwe mu mipaka hashingiwe ku nyungu z’abakoloni. Yongeraho ko iki kibazo cyaganiriweho n’i Doha ku buhuza bwa Qatar, hagamijwe guharura inzira y’umuti urambye.
Ku wa 29 Nyakanga 2025, ubwo Inteko Ishinga Amategeko yemezaga burundu Amasezerano y’Amahoro yasinyiwe i Washington, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hakiri inzitizi mu kwizera ko RDC izubahiriza ibyo yemeye.
Ati: “Icyo dusaba ni ubushake bwa politiki ku ruhande rwa RDC. U Rwanda ntiruzigera rwemera ko umutekano warwo n’uw’Abanyarwanda ushyirwa mu kaga, ni yo mpamvu izi ngamba z’ubwirinzi zizakomeza kubaho kugeza igihe hazafatirwa umwanzuro uhamye.”
Yasoje ashimangira ko ingamba z’u Rwanda zishobora gukurwaho ari uko FDLR imaze gusenywa, nk’uko byemejwe mu masezerano. Yasobanuye ko inzira izakoreshwa izatangira no gushishikariza abarwanyi gutaha ku bushake, ariko mu gihe haboneka ababyinangiye, hakazakoreshwa imbaraga za gisirikare kugira ngo ikibazo kirangire burundu.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA