Imvano y’ibyaha byafunze abasirikare n’abanyamakuru

Urukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo rwatangiye kuburanisha abantu 28 baregwa ibyaha bijyanye no gukoresha amafaranga ya Minisiteri y’Ingabo mu kugura amatike y’indege mu buryo butemewe n’amategeko. Ibi byatangiye kumenyekana ubwo abanyamakuru batandukanye barimo Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju wa RBA, Ishimwe Ricard wa SK FM na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga bafatwaga bagafungwa.

Ku wa 5 Kanama 2025, Ingabo z’u Rwanda zasohoye itangazo rigaragaza ko abakurikiranywe ari ofisiye babiri ba RDF n’abandi basivile 20, bakekwaho ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe no mu gutanga inyandiko zitemewe. Icyo gihe abari imbere y’urukiko bariyongereye bagera kuri 28, barimo abasirikare batatu: Capt Peninah Mutoni, Capt Peninah Umurungi na Maj Vincent Muligande. Barimo kandi CSP Hillary Sengabo n’CSP Olive Mukantabana bo mu rwego rw’Igorora, ndetse n’abasivile 23 barimo abanyamakuru ba siporo. Muri bo harimo na Kalisa Georgine, wahoze ari umubitsi wa APR FC, na Mugisha Frank (Jangwani) wari umuvugizi w’abafana b’iyi kipe, kuko ibirego byinshi bifitanye isano na APR FC.Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzabera mu muhezo ku mpamvu z’umutekano w’igihugu, kuko rufitanye isano ya hafi na Minisiteri y’Ingabo. Abaregwa n’ibyaha bashinjwa

Capt Peninah Mutoni: akurikiranyweho guha inyandiko abantu batemerewe kuzihabwa, gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze no gukora inyandiko mpimbano.

Maj Vincent Muligande na Kalisa Georgine: bashinjwa kumufasha muri ibi bikorwa.

Capt Peninah Umurungi, CSP Sengabo, CSP Mukantabana, Ndayishimiye Reagan na Ishimwe Ricard: bashinjwa kuba ibyitso mu kwakira no gukoresha inyandiko zitemewe ndetse no gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.Uko ibyaha byakorwaga. Amakuru avuga ko ibyaha byinshi byaturutse kuri Capt Peninah Mutoni, wakoraga mu ishami ryagenerwaga gusabira abakozi ba Minisiteri y’Ingabo amatike y’indege kuva mu 2017 kugeza mu 2024.

Biravugwa ko yakoresheje uwo mwanya agurira abantu batemewe amatike, cyane cyane abafana n’abanyamakuru bashakaga kujya kureba imikino ya APR FC muri Misiri (yahuye na Pyramid) no muri Tanzania (yahuye na AZAM).

Byakorwaga mu buryo bwo kubaka urutonde rw’abantu Minisiteri yagombaga kwishyurira, nyamara abatanze amafaranga yabo bwite bakishyuzwa nk’aho ari abakozi ba MINADEF. Aya mafaranga akavunwa hagati ya Capt Mutoni na Kalisa Georgine.

Ndayishimiye Reagan yemeye ko yatanze 540$ y’itike n’andi 100$ ya Visa muri Nzeri 2024, naho Ishimwe Ricard akavuga ko yishyuye 700$. Bombi bavuze ko bayahaye Kalisa Georgine, nawe akayashyikiriza Capt Mutoni.

Ku mukino APR yakinnye na Pyramid, bigaragara ko Minisiteri y’Ingabo ari yo yishyuriye urugendo rwa Reagan na Mucyo Antha, ndetse RwandAir igasaba kwishyurwa 1.013$ ku rugendo rwa Mucyo nk’aho ari umukozi wa MINADEF.

Ishimwe Ricard yigeze kubivugaho kuri SK FM tariki 31 Nyakanga 2025, yemera ko yariyushije amafaranga menshi ngo agere mu Misiri, kandi nyuma akajya kubazwa ku buryo yishyuye itike.

Amatike yahawe abacungagereza

Bivugwa kandi ko Capt Mutoni yahaye amatike abasirikare n’abacungagereza bavuye muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro, barimo CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana. Bombi bagaragarijwe nk’abakozi ba APR BBW, nyamara ibyo bitari byo.

Capt Peninah Umurungi nawe yahawe itike mu buryo nk’ubwo, bikaba intandaro y’icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano. Biravugwa ko Capt Mutoni yafashijwe n’umukozi wa RwandAir mu gukora inyandiko igaragaza ko Umurungi yishyuye itike ye nyamara atari byo.

Maj Vincent Murigande ashinjwa kuba ari we watumye Mutoni agurira amatike Sengabo na Mukantabana, ndetse ngo yoherezwaga emails zisaba amatike mu izina rya MINADEF ku bantu batagombaga kuyihabwa.

Ijambo rya Chairman wa APR FC

Brig Gen Déo Rusanganwa, Umuyobozi wa APR FC, yavuze ko uwakoresheje nabi umutungo wa MINADEF azabibazwa. Yagize ati:

“MINADEF itanga ingengo y’imari igamije kuzamura Abanyarwanda. Niturya umutungo nabi, tuzabibazwa. Ubutabera bushobora gutinda ariko ntibwibeshya. Abo byagizeho ingaruka nibihangane, ariko twizere ko bizakemuka.”

Yongeyeho ko ari inshingano za buri wese gucunga neza umutungo wa Leta kugira ngo ubyazwe umusaruro mu nyungu rusange, atari mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

Dj Pius yizihije imyaka 15 mu muziki ahundagazwaho amadorali

Amerika yaburiye Ukraine ikomeje gutsimbarara ku kutumvikana n’u Burusiya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *