Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko igihugu cye kitazahatira Ukraine gusinyana amasezerano y’amahoro n’u Burusiya, ariko ayibutsa ko uko intambara irushaho gutinda, ibintu birushaho gukomera.
Ibi yabivugiye kuri televiziyo CBS ku wa 17 Kanama 2025, aho yagize ati:
“Nta mabwiriza dushobora gushyiriraho Ukraine… Mu by’ukuri ni yo ifite uburenganzira bwo gufata icyemezo cyo kwemera cyangwa kutemera kugirana amasezerano n’u Burusiya.”
Rubio yakomeje ashimangira ko iyo ntambara imaze imyaka itatu n’igice iri mu nzira mbi cyane, kandi nta kigaragaza ko ibintu biri kugana ku murongo mwiza.
Ati:
“Kugira ngo iyi ntambara irangire bisaba ko impande zombi zigira ibyo zihakana kugira ngo haboneke aho zihurira. U Burusiya bufite ibyo bushaka butazageraho, kimwe na Ukraine ifite ibyo ishaka ariko bidashoboka kubonwa.” Na we asanga uburyo bwonyine bwo gusohoka muri uru rugamba ari ukwicara ku meza y’ibiganiro no kumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.
Ku rundi ruhande, Perezida Donald Trump yavuze ko hari icyizere cy’uko intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya ishobora guhagarara, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Vladimir Putin ku wa Gatanu i Alaska. Gusa, yashimangiye ko ibyo bizashoboka ari uko Ukraine yemeye kugirana amasezerano y’amahoro.
Mu kiganiro yahaye Fox News nyuma y’ibi biganiro, Trump yavuze ko azagira inama Perezida Volodymyr Zelenskyy kwicarana n’u Burusiya hagashakwa igisubizo kirambye. Trump kandi ateganya guhura na Zelenskyy ku wa Mbere i Washington kugira ngo baganire kuri iyi ngingo.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA