Umusizi Rumaga Junior ari hafi kumurika itsinda rigizwe n’abahanzi bashya 10, benshi muri bo ari abasizi, baturutse mu irerero rye yise Ibyanzu, rikora binyuze mu mushinga we wa Siga Rwanda, watangiye mu imyaka ishize.
Mu kiganiro ‘Rendezvous;, porogaramu y’imyidagaduro ya Radio Salus, Rumaga yasobanuye ko aba bahanzi batoranyijwe mu bantu barenga 40 bari biyandikishije bifuza kwinjira muri Ibyanzu. Hagombaga gutoranywa bake, maze havamo 10 barushije abandi ubushobozi n’ubuhanga.
Yagize ati: “Nta buryo bworoshye bwabayeho. Abiyandikishije bari 40, ariko hatoranyijwe 10 gusa bafite impano zidasanzwe.”
Aba bahanzi baratangira urugendo rushya binyuze mu gitaramo cyo kubamurika ku mugaragaro, kizabera Camp Kigali ku wa 30 Kanama 2025. Nyuma y’icyo gitaramo, bazakomeza kugaragaza ubuvanganzo bwabo binyuze mu bisigo, babinyujije mu bitaramo no mu bikorwa bitandukanye bigamije kwereka Abanyarwanda impano zabo.
Rumaga yavuze ko igikorwa cyo kumurika aba basizi gishya kigamije no gutanga umwanya ku basimbura bagenzi babo bamuritswe mu mwaka wa 2024.
Mu batoranyijwe harimo abasore barindwi n’inkumi eshatu, harimo n’umucuranzi umwe. Amazina yabo ni: Mugisha Gentil Busoro, Murekatete Lily Poet, Karile Odile, Ingabire Yvonne, Ineza Nkindi Kevin, Mugisha Richard (umucuranzi), Gashema Celestin, Mugwaneza Ange Jerome Keane Yambi Hug, Mugisha Trezor na Gahenda.
Ibyanzu kandi si ubwa mbere bimuritse impano nshya. No muri Nzeri 2024, Rumaga afatanyije na Saranda Poetess, bafasha mu gutoza no kuyobora aba basizi, bari bamuritse abandi basore n’inkumi babaye imfura z’iryo rerero.
kanda hano wumve igisigo gishya cya Rumaga
by Justinmind HARERIMANA