Abaraperi b’ibyamamare mu muziki nyarwanda, Jay C Ambassador, Bull Dogg na Bushali, bahuye n’uruva gusenya mu mpera z’icyumweru gishize ubwo basagarirwaga n’igikundi cy’abantu mu kabyiniro kazwi nko ‘kwa Nyanja’ mu Karere ka Rubavu.
Byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025, nyuma y’igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyahuje abahanzi benshi bakomeye, kikitabirwa n’abafana benshi baturutse hirya no hino.
Nyuma y’igitaramo, aba baraperi babanje kwitabira ibirori by’abambaye imyenda y’umweru “White Party” byabereye kuri Lake Side, hanyuma baza no gusohokera mu kabyiniro ka ‘kwa Nyanja’. Ariko basohotseyo, bahise basanganirwa n’abantu icyenda barimo n’abakobwa, bari basinze, bituma babasagarira.
Ibyo byaje kuvamo imirwano yamaze akanya kanini, kugeza ubwo Polisi y’u Rwanda yinjiriye hagati, igahosha ayo makimbirane ndetse bamwe mu bari babigizemo uruhare barafatwa.
Jay C yabwiye InyaRwanda ko bahuye n’akarengane gakomeye, bituma birwanaho. Ati: “Twari dusagariwe cyane, byari bikomeye. Twari tugiye kwa Nyanja, abafana baradutwaye ku ngufu kugeza aho duhohoteyewe. Ariko Imana yadukingiye, nta wigeze akomereka bikomeye.”
Abari baherekeje aba bahanzi, barimo abo mu miryango n’inshuti zabo, bemeza ko ari ibintu byatunguranye kandi byabateye ubwoba bukomeye.
Ibi byabaye ku bahanzi bari bamaze gutaramira imbaga muri icyo gitaramo gikomeye, byongeye gutuma havuka impaka ku rwego rw’umutekano mu bitaramo binini, cyane cyane iyo bibereye mu ntara. Nubwo abahanzi baba bafite abashinzwe kubacungira umutekano, hari aho bigaragaza ko bidahagije mu gihe bahuye n’abantu batiteguye.
Abasesengura iby’imyidagaduro basanga ibyabereye i Rubavu bikwiye gufatwa nk’isomo, haba ku bahanzi bakomeje gukora ibitaramo hirya no hino mu gihugu, ndetse no ku nzego zishinzwe umutekano mu bikorwa by’imyidagaduro bikurura abantu benshi.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA


