Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Ishimwe Naomie, yatangaje ko amaze igihe mu rugendo rwihariye kandi rumukomereye, aho yanditse igitabo cye cya mbere yise “More Than A Crown”, bisobanura “Birenze Ikamba” mu Kinyarwanda.
Ni igitabo gishingiye ku buzima bwe bwite, ibikomere yanyuzemo, amasomo yabonye mu nzira y’ubuzima ndetse n’uko kwizera kwamubereye inkingi yo kudacika intege.
Mu butumwa bwuje amarangamutima yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, kuwa Kabiri tariki ya 5 Kanama 2025, Miss Naomie yagize ati:
“Maze igihe nkorana umwete ku kintu cy’umwihariko ku buzima bwanjye… none igihe kirageze ngo mbasangize impamvu mutari mukibona amashusho yanjye kenshi kuri YouTube.”
Yakomeje agira ati:
“More Than A Crown’ ni cyo gitabo cya mbere nanditse, kandi maze kucyuzuza. Ni igikorwa kidasanzwe, kirimo ukuri kwanjye, amarangamutima menshi, imbaraga, ibikomere, n’ukwizera. Nacyanditse nshyizemo byose binturukamo.”
Ayo magambo agaragaza neza ko kitari igitabo cyanditswe nk’imishinga isanzwe, ahubwo gituruka ku rugendo rw’ubuzima rwaranzwe n’ibikomere, amarira menshi, n’icyizere cyatumye asubira ku murongo.
Mu bindi yagaragaje, Miss Naomie yavuze ko atari wenyine muri uru rugendo, ahubwo ko abafana be n’abamushyigikiye bahoranye na we.
Yagize ati:
“Ndashaka ko mumenya ko muri kumwe nanjye muri buri ntambwe yose nteye. None se… mwakwiyumvisha uko igice gikurikiraho kizaba kimeze? Bishobora kuba biri hafi.”
Aha yagaragazaga ko igihe kigeze ngo atange ishusho y’igitabo (cover), ndetse asaba abamukurikira gutekereza uko izaba imeze.
“More Than A Crown”: Inyandiko itekereje ku buzima burenze kuba Miss Rwanda
Iki gitabo ntabwo kigaruka gusa ku rugendo rwe nk’uwambitswe ikamba rya Miss Rwanda, ahubwo ni inkuru itomoye, iturutse ku mutima, ivuga ku byamubayeho, ibikomere, urugendo rwo gukira no kwisubiraho.
Imyigire, ububabare, imbaraga n’ukwizera ni byo shingiro ry’iki gitabo, bityo kikaba kigenewe buri wese ushaka kureba ubuzima bw’undi muntu wigeze kwamamara, ariko wahuye n’ingorane nk’abandi bose.
“Birenze Ikamba”: Igitabo giturutse ku mutima
Naomie yerekana ko kuba Nyampinga bitari bihagije kugira ngo yumve yujuje byose nk’umuntu. Yaranyuze mu nzira ndende, ariko ayivuyemo afite isomo rikomeye: ikamba ni igice kimwe cy’ubuzima, ariko hari byinshi birenze iryo shimwe — ari na ho havuye izina ry’igitabo cye.
Nubwo atigeze atangaza itariki nyir’izina y’itangazwa ry’iki gitabo, yemeje ko cyamaze kurangira kandi ko ibijyanye no kwerekana ishusho yacyo biri hafi.
Abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwitega ibizava muri icyo gikorwa, harimo n’itariki nyayo y’icyo gikorwa.
Ishimwe Naomie yahaye urugero rufatika urubyiruko ndetse n’abandi, agaragaza ko ubuzima bwa Nyampinga bushobora kuba isomo rikomeye rifasha abandi.
Igitabo cye “More Than A Crown” kizaba gihamya ko umuntu ashobora kunyura mu bikomeye, ariko akabibyaza amasomo y’ingirakamaro, akabivuga mu izina rya benshi.
Ni igitabo kigamije gufasha abakiri bato n’abakuze, abahungu n’abakobwa, gutekereza ku nkuru zo mu mitima — nk’inzira yo kwiyubaka no gukomeza ubuzima bufite icyerekezo.
by Justinmind HARERIMANA