Umunyarwandakazi Sandra Teta ari mu maboko ya Polisi ya Uganda, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye umuhanzi w’Umunya-Uganda Douglas Mayanja, uzwi cyane nka Weasel Manizo. Ibi byabereye mu kabari kitwa Shan’s Bar gaherereye i Munyonyo, mu Mujyi wa Kampala.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabitangaje, amakuru y’ibanze yatanzwe na Polisi ya Kabalagala avuga ko ibyabaye byaturutse ku makimbirane akomeye hagati ya bombi, byaje kuvamo igikorwa gisa n’icy’urugomo kigamije kugirira nabi umwe muri bo.
Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala Metropolitan, Bwana Luke Owoyesigyire, yatangaje ko Teta akekwaho kuba yaragonze Weasel ku bushake, akoresheje imodoka ifite plaque nimero UBH 148Y.
Yagize ati: “Douglas Mayanja yajyanywe kwa muganga kuri Mukwaya Hospital, nyuma yimurirwa muri Nsambya Hospital aho ari kwitabwaho n’abaganga.” Yongeraho ko Teta afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye.
Nubwo Weasel na Teta bamaze imyaka myinshi babana nk’umugabo n’umugore, ntibigeze basezerana imbere y’amategeko. Umubano wabo umaze igihe ugaragaramo ibihe bikomeye, ndetse hakunze kuvugwa ihohotera rishingiye ku gitsina, ariko nta na rimwe rigeze rihabwa umurongo n’inzego z’ubutabera.
Ibi byabaye byatumye havuka impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza uko ubuzima bw’urugo rwabo bumeze, abandi basaba ko ubutabera bwakorwa mu mucyo, hatitawe ku buzukuru bw’ababigizemo uruhare.
Polisi irasaba abantu bafite amakuru ashobora gufasha mu iperereza kubigeza ku nzego zibishinzwe. Nubwo hataratangazwa byinshi ku bijyanye n’imvune Weasel yagize, biravugwa ko ari kwitabwaho byihariye n’abaganga, mu gihe ubuzima bwe bukomeza gukurikiranwa n’ababishinzwe.
by Justinmind HARERIMANA
Kanda hano hasi wumve indirimbo yakunzwe cyane ya Weasel and radio bombi bari bagize itsinda rya goodlife bise Gutamiiza bakoranye n’itsinda rikomeye kugeza ubu rya B2C.