Bebe Cool yatangiye urugendo rw’ibitaramo mu Bwongereza agamije kwamamaza album ye nshya.

Umuhanzi Bebe Cool yerekeje mu Bwongereza ku mugoroba wo ku wa Mbere, aho yatangiye urugendo rwo kwamamaza album ye nshya yise “Break the Chains”.

Umujyi wa London uzwi nk’ihuriro rikomeye ry’umuziki wa Afrobeats bitewe n’ubwinshi bw’abawutuye bakomoka muri Afurika. Ni muri urwo rwego Bebe Cool ashaka guhuriza ibikorwa bye n’umuco w’umuziki w’ubwongereza, aho imwe mu ndirimbo ziri kuri iyo album ye yise “Games”, yahuriyemo na DJ Edu, umu-producer w’Umunya-Kenya uba mu Bwongereza.

DJ Edu ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa Afrobeats i Londres, azwi cyane kubera ikiganiro cye kuri BBC no ku bufatanye bwe n’abahanzi nka Bien na Joeboy.

Uyu DJ aherutse no kumurika remix y’indirimbo “Cheque” ya Bebe Cool na Joshua Baraka ku kiganiro cye kuri BBC One Xtra. Uretse ibyo, Bebe Cool yanakoranye bya hafi n’umunyamakuru Adesope, wateguye ibirori byo kumva album “Break the Chains” byabereye i Kampala. Uyu Adesope azanifatanya na Bebe Cool mu bikorwa byo kwamamaza album i Londres , ndetse uyu mugabo akaba ari kubarizwa mu Rwanda kuri ubu aho azanwe n’imishinga yo gukorana n’umuhanzi Brucemelody no kubafasha gu promoting indirimbo bitegura gushyira hanze bise Pom Pom yahuriyemo Diamond Platnums, Joe Brown na Brucemelody .

Muri uru rugendo, Bebe Cool ateganya kwitabira ibiganiro binyuranye mu bitangazamakuru gakondo ndetse n’ibishya nk’ibiganiro kuri podcasts n’imbuga nkoranyambaga. Azanahura n’abantu b’ingenzi batandukanye mu ruganda rw’umuziki wo muri uwo mujyi.

Ibi bitaramo byo mu Bwongereza ni intambwe ya mbere y’urugendo mpuzamahanga rwo kumenyekanisha  album ye. Nyuma ya London, Bebe Cool azakomereza ibitaramo mu yindi mijyi yo ku mugabane w’u Burayi, mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ahandi ku Isi.

by Justinmind HARERIMANA

Kanda hano hasi urebe indirimbo nshya bise Cheque, igize album “break the chains” Bebe cool yakoranye n’umuhanzi Joshua Baraka

More From Author

Sandra Teta afungiwe i Kampala akekwaho gukomeretsa  umuhanzi Weasel

Zimbabwe yavuze ibigwi Perezida Kagame ku ruhare yagize mu gusabira iki gihugu gukurirwaho ibihano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *