Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murwira, yagaragaje ishimwe rikomeye igihugu cye gifitiye Perezida Paul Kagame, kubera uruhare yagize mu gusabira Zimbabwe gukurirwaho ibihano by’ubukungu bimaze igihe biyirembeje.
Mu mwaka wa 2000, ubwo Robert Mugabe yari Perezida wa Zimbabwe, igihugu cye cyafashe icyemezo cyo gusubiza abirabura ubutaka bwari bwarigaruriwe n’abazungu mu gihe cy’ubukoloni. Icyo cyemezo cyatumye habaho igitotsi gikomeye mu mubano wa Zimbabwe n’ibihugu by’Uburengerazuba birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Canada, Australie n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Amerika yafatiye Zimbabwe ibihano mu 2001, bikurikirwa n’ibya EU mu 2002 n’ibindi bihugu byari bikurikiza. Ibyo bihano byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Zimbabwe ndetse kugeza n’ubu biracyakurikizwa.
Mu 2017, ubwo Perezida Kagame yari ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ndetse no nyuma yaho, yakomeje kugaragaza ko Zimbabwe ikwiye gukurirwaho ibihano, yitwaje ijwi ry’Afurika n’ubutabera.
Ku itariki ya 6 Kanama 2025, Minisitiri Murwira yemeje ko Perezida Kagame yagize uruhare rufatika mu gutuma ibibazo bya Zimbabwe bijya ku murongo mpuzamahanga, bigatanga icyizere cy’uko ibyo bihano bizakurwaho burundu.
Yagize ati: “Amagambo ya Perezida Kagame yari ayubaka kandi yagaragazaga ubusabe bukomeye ku mpamvu z’ubutabera. Ni umwe mu bayobozi b’Afurika bagize uruhare mu kwemeza AU gushyigikira icyemezo cyo gusaba ko Zimbabwe ikurirwaho ibihano.”
Yakomeje avuga ko hari icyizere ko mu Ukuboza 2025, Umuryango w’Abibumbye uzatora umwanzuro usesa burundu ibyo bihano, bikaba umusaruro w’ubuvugizi bwakozwe na Perezida Kagame.
Ati: “U Rwanda rwagaragaje ko ari igihugu gishobora kugaragaza ubunyangamugayo no kwamagana akarengane. Kwemera ko ibibazo by’Afurika bikemurwa n’Abanyafurika ubwabo ni imwe mu ndangagaciro u Rwanda ruharanira.”
Minisitiri Murwira yavuze ko Perezida Kagame na mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, bahuriye ku ntego yo gushyira imbere inyungu z’abaturage babo, n’icyizere ko Afurika ishobora kwigira.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomoka ku ishingiro ryo gushakira ibisubizo ibibazo by’Abanyafurika.
Yashimye Zimbabwe ku ruhare yagize mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Afurika, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari iyoboye SADC.
Ati: “Dushimira Zimbabwe ku buyobozi bwiza bwagaragajwe mu gihe mwari muyoboye SADC ndetse no kwakira inama y’Abaminisitiri ba EAC-SADC ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.”
Yakomeje agaragaza ko u Rwanda ruharanira ko ibibazo bya Afurika bisubizwa n’Abanyafurika ubwabo, bikaba ari ihame rukomeje gushyigikira.
Ubu Zimbabwe n’u Rwanda bifitanye amasezerano y’ubufatanye arenga 25, arimo ajyanye n’ubuzima, urubyiruko, imikoranire mu bya Polisi, ingufu n’itangwa ry’amakuru ajyanye na gasutamo. Aya masezerano yashyizweho umukono tariki ya 6 Kanama 2025 i Kigali.
yandit