Abari basanzwe bahagarariye Ihuriro AFC/M23 mu biganiro n’intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari biteganyijwe kubera i Doha muri Qatar, bahisemo kwerekeza i Bukavu aho kujya muri ibyo biganiro.
AFC/M23 yari yatangaje ko itazitabira ibiganiro igihe Leta ya Congo itarekuye imfungwa zayo zigera kuri 700. Ku wa Gatanu wari uteganyijwe nk’umunsi ibiganiro bikomeza hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo Kinshasa, abari kubihagararira ku ruhande rwa AFC/M23 bavuze ko ntawitabiriye ku ruhande rwabo.
Maitre René Abandi na Aman Kabasha, bagaragaye mu mashusho yafashwe na Yannick Tshisola wo muri AFC/M23 bari mu bwato bwambuka ikiyaga cya Kivu berekeza i Bukavu, bavuga ko bagiye mu nama isobanura ibikubiye muri “Déclaration des Principes” yasinyiwe i Doha.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yabonekeye i Bukavu ashinja Leta ya Congo ibikorwa by’intambara, anatangaza ko bamenyesheje Umuhuza n’abandi bafite uruhare mu kugarura amahoro ko AFC/M23 izafata ingamba zikomeye zo gukuraho burundu ibyago byose bihangayikishije abasivile, mu gihe nta kindi gikozwe.
Ku ruhande rwa Leta ya Congo, ntiharamenyekana niba intumwa zayo zaba zoherejwe i Doha nk’uko byari byitezwe.
umwanditsi: Justinmind HARERIMANA