RIB yafunze uwahoze ayobora WASAC na bagenzi be babiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Prof. Omar Munyaneza, wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), hamwe n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo.

Amakuru RIB yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aravuga ko aba bose bakurikiranweho ibyaha birimo ruswa, itonesha n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro, mu gihe dosiye yabo igikorwa isuzumwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gutuma ibyo bikorwa bikekwa bitahurwa, inibutsa ko gukoresha umwanya w’akazi mu nyungu bwite bihanwa n’amategeko, kandi ko izakomeza kubirwanya hagamijwe kurengera inyungu rusange.

Prof. Munyaneza yari yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC muri Nzeri 2023, nyuma yo kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko. Yaje gusimburwa kuri uwo mwanya na Dr. Asaph Kabaasha.

Umwanditsi Justinmind HARERIMANA

More From Author

AFC/M23 yahisemo Bukavu aho kujya i Doha mu biganiro na Leta ya Congo.

The Ben agiye gukorana indirimbo na Kizz Daniel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *