The Ben agiye gukorana indirimbo na Kizz Daniel

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ari mu myiteguro yo gufatanya na Kizz Daniel mu ndirimbo nshya, nyuma y’uko bahuriye mu gitaramo cya Giants of Africa cyabereye muri BK Arena ku wa 2 Kanama 2025.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Top Africa news, The Ben yemeje ko ibiganiro byo gukorana na Kizz Daniel biri mu nzira nziza. Amakuru avuga ko ubwo The Ben yari ku rubyiniro muri BK Arena, Kizz Daniel yamukurikiranye ari mu rwambariro. Nyuma y’igitaramo, uyu muhanzi wo muri Nigeria yaje kumusanga bararamukanya, ari nabwo ibiganiro byabo byatangiye.

Hashize iminsi mike, Kizz Daniel yandikiye The Ben amubwira ko yakunze cyane umuziki we, anamusaba ko igihe cyose yabona umwanya yazajya muri Nigeria bagakorana indirimbo.

Kugira ngo ibi bishoboke, The Ben asabwa kubanza kurangiza ibitaramo afite muri bimwe mu bihugu by’i Burayi, hanyuma bakazahita bahuza gahunda yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

The Ben na Kizz Daniel bahuriye bwa mbere mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco Giants of Africa cyabereye muri BK Arena ku wa 2 Kanama 2025.

by Justinmind HARERIAMANA

Kanda hasi wumve indirimbo plenty iri mu ndirimbo zigize album ” Plenty love” The ben akomeje kugenda asakaza hirya no hino ku isi

More From Author

RIB yafunze uwahoze ayobora WASAC na bagenzi be babiri

Nyuma ya Meddy , The Ben nawe yahishuye ko igihe cyo gukora umuziki wo kuramya Imana cyegereje

One thought on “The Ben agiye gukorana indirimbo na Kizz Daniel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *