Umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda, The Ben, yatangaje ko ari kwitegura gutangira urugendo rushya rwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yemeza ko igihe cyo gushyira imbaraga ze mu gukorera Imana cyegereje.
Mu gihe yitabiraga igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro umushinga w’ibitaramo bya “Music in Space” bizatangirira mu Rwanda ariko bikazasakara no ku Isi yose, The Ben yavuze ko yishimiye cyane ko iri shoramari ryageze mu gihugu cye cy’amavuko.
Nubwo yagaragaje ibyishimo yatewe n’iryo shoramari, aherutse no gutungura abakunzi be ubwo yatangaga ubutumwa buhumuriza ndetse burimo igitekerezo cy’uko ashobora guhindura icyerekezo cy’umuziki we. Ibyo yabigaragaje nyuma y’igitaramo cya Giants of Africa, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa bwe, The Ben yagize ati:
“Nta bwo nzi neza icyo ntegerejweho gikurikira, ariko numva hari intego irenze impano yanjye yo kuririmba. Hari ubutumwa burenzeho, kandi niteguye kubwumva no kubusubiza.”
Yashoje ashimira abafana be ku rukundo n’ubufasha bamugaragarije mu bihe byose by’ingenzi byamunyuzemo.
“Murakoze ku rukundo rwanyu rudashira, no gutuma numva nemerewe kuba njye uko ndi, nubwo hari ibyo ntari ntunganyeho.”
Ibi byahise bihuzwa n’amateka ye kuko kuva akiri muto, The Ben yakuriye mu rusengero. Ku myaka 12 y’amavuko, yari amaze kuba umuyobozi wa korali aho Mama we yasengeraga, kandi na mbere y’uko ajya mu muziki wabigize umwuga, yakundaga indirimbo ziramya Imana, ari na byo byamuteye gukunda umuziki binyuze kuri Tom Close.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, The Ben yemeje ko yifitemo icyifuzo gikomeye cyo gukorera Imana, gusa yongeraho ko atari bwamenye neza umunsi cyangwa igihe nyacyo azatangirira, ariko ko yizeye ko kiri hafi cyane.
Yagize ati:
“Numva ko hari intego ikomeye mu buzima bwanjye. Nibaza ko Imana ishobora kunkoresha. Ndi Umukirisitu kandi nubwo ndirimba indirimbo zishimisha abantu, zubaka urukundo n’indangagaciro, numva igihe kiri hafi ngo nihatire gukorera Imana ntavangavanga.”
The Ben, uko yagiye abigaragaza kenshi mu bitaramo no mu biganiro bitandukanye, yifuza kuzagera aho akoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza, abinyujije mu bihangano bye ndetse no mu bindi bikorwa by’ivugabutumwa ku Isi hose.
Umwanditsi Justinmind Harerimana
kanda hasi wumve indirimbo y’imana umuhanzi The ben yaririmbye afatanyije na Adrien Misigaro bise ” nkwite nde”
Komerezaho turagushyigikiye kd turagukunda Justin minda