Umubano ukomeye hagati y’umuryango wa Habyarimana na FDLR.

Umuhungu wa Habyarimana Juvénal witwa Jean-Luc Habyarimana, akunda kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ubutumwa bushyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR, unarwanya Leta y’u Rwanda, ananenga imyanzuro y’umuryango mpuzamahanga isaba ko usenywa.

Umuryango African Facts umaze imyaka itanu ukora iperereza ku muryango wa Habyarimana, uvuga ko ibyawuvuyemo bigaragaza ko amagambo ya Jean-Luc ahuye neza n’ibikorwa bye, kuko we, nyina Agathe Kanziga, n’abandi bo mu muryango bafitanye imikoranire ya hafi n’abayobozi ba FDLR na CNRD-FLN.

Iperereza ryatangiye nyuma y’uko ku wa 3 Kamena 2020, Léon Habyarimana, undi muhungu wa Habyarimana, agaragaye mu rubanza rwa Kabuga Félicien i Paris ari kumwe na Callixte Mbarushimana wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR. Icyo gihe haketswe ko bombi basanzwe bamenyeranye, bituma hatangira gushakwa ibimenyetso bishimangira ibyo bikekwa.

Raporo ya Maj Gen (Rtd) Paul Rwarakabije yo mu 2008, yerekeye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yerekanye ko mu myaka ishize, Agathe Kanziga yahawe amafaranga menshi na serivisi z’ubutasi z’u Bufaransa (DGSE) agamije gufasha FDLR, ayo mafaranga akayashyikiriza Col Aloys Ntiwiragabo. Mu 2016, ubwo inzego z’umutekano mu Bufaransa zasakaga iwe, basanzemo nimero ya telefone ya Ntiwiragabo, ikimenyetso cy’uko bavuganaga imyaka irenga 16.

Mu 2011, umugore wa Ntiwiragabo yashinze umuryango w’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Orléans, ARAO. Kuva mu 2016, Clémentine, mwishywa wa Kanziga akaba n’umukobwa wa Protais Zigiranyirazo, yari mu bayobozi bawo. African Facts ivuga ko abandi banyamuryango batanu bawo bakorana bya hafi na Kanziga.

Mu iperereza ryakomeje, habonetse ubutumwa Léon yandikiye umwe mu babyara be, burimo izina “Omar” — izina Ntiwiragabo yakoresheje ubwo yari muri Sudani no mu gihe bashingaga FDLR. Habonetse kandi urutonde rw’abitabiriye ibirori byabereye mu rugo rwa Habyarimana mu 2012, barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside n’abakekwaho uruhare rwayo nka Jean-Chrysostome Nyirurugo, ugaragara mu nyandiko zagaragaye mu Bubiligi zerekeye abateraga inkunga ishyaka PDR riri mu ihuriro MRCD rya Paul Rusesabagina.

Kanziga kandi yari afite nimero za Gen Janvier Mayanga wo muri RDC, uzwiho guhuza ibikorwa bya FDLR, ingabo za Leta ya RDC na Wazalendo. Gen Mayanga, washinze umutwe wa PARECO warwanyaga CNDP na M23, yagaragaye kenshi afasha FDLR mu buryo butandukanye, nk’uko byemejwe n’impuguke za LONI mu 2008 na 2009.

Mu Ukuboza 2023, Perezida Félix Tshisekedi yamugize umuhuzabikorwa w’imitwe ya Wazalendo ushinzwe ubutasi, ibi bikarushaho gukomeza ubufatanye na FDLR. Nyuma y’aho M23 ifashe umujyi wa Bukavu muri Gashyantare 2025, Mayanga n’abasirikare ba RDC bahungiye i Uvira.

Muri Kamena 2024, Jean-Luc yagiriye uruzinduko rw’ibanga i Kinshasa, ahura n’abantu bo mu nzego za Leta na za gisirikare za RDC, bikekwa ko byari mu rwego rwo gushyigikira FDLR. Nyuma y’ukwezi, ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje umugambi wo kwakira bamwe mu Banyarwanda bari bacumbikiwe muri Niger, barimo na Capt Innocent Sagahutu, wigeze gushaka kwinjira muri FDLR mu 2017. Ariko iyo gahunda yarahagaritswe nyuma y’uko ibyangombwa biyerekeye byamuritswe ku karubanda.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

Nyuma ya Meddy , The Ben nawe yahishuye ko igihe cyo gukora umuziki wo kuramya Imana cyegereje

Umusekirite yabujije ‘Jennifer Lopez’ kwinjira mu iduka rya Chanel i Istanbul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *