Umuhanzi w’icyamamare Jennifer Lopez yangiwe kwinjira mu iduka ry’inzu y’imideli ya Chanel riherereye i Istanbul muri Turikiya, aho yari ari mu rugendo rw’ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye.
Ibi byabaye ubwo yari ari kugura imyenda muri uwo mujyi. Umukozi ushinzwe umutekano w’iri duka yamubujije kwinjira, ariko Lopez amubwira ko nta kibazo. Yari yambaye ikanzu y’iroza n’amadarubindi ajyanye na yo.
Nyuma yo kwangirwa kwinjira, yahise yisubirira atitaye kuri icyo gikorwa. N’ubwo abakozi ba Chanel bagerageje kumusaba kugaruka, Lopez yarabyangiye. Ahubwo yahisemo gusura andi maduka ari hafi aho arimo Celine na Beymen, aho bivugwa ko yakoresheje amafaranga menshi.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bavuze ko ushobora kuba ari uko umusekirite atigeze amumenya, ari yo mpamvu yamubujije kwinjira.
Jennifer Lopez ari mu rugendo rw’ibitaramo yise Up All Night, ruri kubera mu bihugu 19. Rwatangiye ku wa 8 Nyakanga 2025 i Vigo muri Espagne, rukazasorezwa i Almaty muri Kazakhstan ku wa 10 Kanama 2025.
N’ubwo asanzwe asangiza abakunzi be ibyishimo bye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibitaramo bitandukanye, Lopez ntiyigeze agaragaza ibyo yakoreye i Istanbul ku wa 5 Kanama 2025. Gusa, aherutse kwizihiriza isabukuru y’amavuko muri Turikiya ku wa 24 Nyakanga 2025, umunsi wakurikiye igitaramo yakoreye i Antalya.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA