Norvège yohereje mu Rwanda Gasana François ukurikiranyweho Jenoside

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025, igihugu cya Norvège cyashyikirije u Rwanda Umunyarwanda Gasana François, uzwi kandi ku izina rya Franky Dusabe, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yageze i Kigali mu ndege aherekejwe n’inzego z’umutekano za Norvège, yakirwa n’abapolisi b’u Rwanda. Akimara gupfundikirwa amapingu, yabanje kureba ikirere cy’igihugu cye — yari amaze imyaka myinshi adakandagiramo.

Itangazo ry’Ubushinjacyaha Bukuru rivuga ko Gasana yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyange igihano cy’imyaka 19 y’igifungo kubera uruhare yagize muri Jenoside. Ubushinjacyaha buvuga ko mu gihe cya Jenoside, Gasana yari atuye mu yahoze ari Segiteri ya Ndaro, Selile ya Bitabage muri Ngororero, ari naho ibikorwa by’ubwicanyi byabereye.

Faustin Nkusi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yatangaje ko Gasana akekwaho kuba yaricishije igisongo Umututsi ndetse akanashishikariza abandi kwica. Nyuma y’iperereza ryimbitse, byamenyekanye ko yari yarahungiye muri Norvège, ari na ho u Rwanda rwohereje inyandiko zisaba kumufata mu 2012. Urukiko rwo muri Norvège rwemeje ko yoherezwa mu Rwanda kugira ngo aburanishwe.

Nkusi asobanura ko kubona abakekwaho Jenoside baba barahungiye mu bihugu byo hanze atari ibintu byoroshye, kuko bakoresha amayeri menshi yo kwihisha, harimo guhindura amazina, kwimuka kenshi, no guhindura amadini.

Gasana azamara iminsi itanu abazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, dosiye ye izagezwa mu Bugenzacyaha Bukuru kugira ngo isuzumwe, hanyuma ishyikirizwe urukiko rusabwe kumufunga by’agateganyo mbere y’uko aburanishwa mu mizi.

Iyi si yo nshuro ya mbere Norvège ikorana n’u Rwanda mu kohereza abakekwaho Jenoside. Muri 2013, yohereje mu Rwanda Charles Bandora waburaniwe hano agakatirwa imyaka 30, ndetse inaburanishiriza iwabo Bugingo Sadi ku byaha bya Jenoside. Ubu hari abandi bantu bane u Rwanda ruri gusaba ko boherezwa.

Ubushinjacyaha Bukuru bushimira ubufatanye bwa Norvège mu kurwanya ibyaha no guca umuco wo kudahana, buvuga ko ari intambwe ikomeye mu rugamba rwo kugeza imbere y’ubutabera abakoze Jenoside aho bari hose ku isi.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

Ubufatanye bw’uRwanda na Bayern Munich bwavuguruwe, bugera no mu myaka itatu iri imbere

The Ben yasesekaye mu Bufaransa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *