Nyuma y’imyaka ibiri u Rwanda rukorana na Bayern Munich mu rwego rwo guteza imbere impano z’abakiri bato no kurwamamaza binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, impande zombi zongeye gushyira umukono ku masezerano mashya azagera muri 2028. Iyi nshuro, ubufatanye buzibanda cyane ku gufasha urubyiruko gukuramu mpano zabo z’umupira w’amaguru no kuzibyaza umusaruro.
Iri vugururwa ryemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Bayern Munich, rikaba ari icyiciro cya kabiri cy’ubufatanye buzakomeza mu myaka itatu iri imbere. Intego nyamukuru ni ukongerera imbaraga ibikorwa byo gushaka no guteza imbere impano mu mupira w’amaguru.
Itangazo ryasohowe ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025, ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za RDB ndetse na Bayern Munich, ryasobanuraga ko iyi mikoranire izakomereza ku ntego nyamukuru zatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera Kanama 2023. Icyo gihe, Visit Rwanda yatangiye kumurikwa ku byapa byo muri Allianz Arena, Stade ya Bayern Munich yakira abantu 75.024, mu gihe na bwo hari hatangiye ibikorwa byo gushakira impano z’abakiri bato mu Rwanda.
Mu myaka ibiri ishize, Bayern Munich yohereje abatoza bayo babigize umwuga kugira ngo bafatanye n’abanyarwanda mu gushaka abana bafite impano idasanzwe mu mupira w’amaguru, bakabaha amahugurwa, ndetse bamwe bakoherezwa kwiga no kwitoreza mu Budage.
Amasezerano mashya ateganya ko ibikorwa bya Bayern Munich Academy i Kigali bizagurwa, ndetse u Rwanda rukomeze gushyirwa ku ruhando mpuzamahanga nk’igicumbi cya siporo, ubukerarugendo n’ishoramari.
Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko iyi ntambwe nshya izibanda cyane ku rubyiruko. Ati: “Ibyagezweho na FC Bayern Munich Academy i Kigali bigaragaza ko ubufatanye mu by’imikino bufite umumaro ukomeye. Ubu turi mu cyiciro gishya cyo kubyaza umusaruro amahirwe dufite, guteza imbere impano, guhugura abatoza no kunoza ibikorwaremezo.”
Yongeyeho ati: “Ibi bigaragaza urugendo u Rwanda ruriho rugamije kuba igicumbi cy’ubukerarugendo, ishoramari n’imikino ku rwego mpuzamahanga.”
Ku ruhande rwa Bayern Munich, Umuyobozi Mukuru Jan-Christian Dreesen yavuze ko bazongera ubushobozi bw’irerero rya Kigali. Ati: “Twemeranyijwe na RDB ko tugomba gukomeza kwagura ibikorwa byacu binyuze muri Bayern Munich Academy, gushaka impano nshya no gutangiza imishinga ifitiye akamaro abaturage. Ni igice cy’intego zacu zo gushaka impano muri Afurika.”
Imibereho y’aya masezerano imaze kugaragara, kuko abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, Ndayishimiye Barthazar na David Okoce, bamaze kugera mu ikipe ya FC Bayern Munich y’abatarengeje imyaka 19.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA