Umuhanzi The Ben wageze mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, ari mu rugendo rw’ibitaramo by’uruhererekane agiye gukorera hirya no hino i Burayi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025, azataramira muri Lyon mu gitaramo kizahuriramo n’abandi bahanzi barimo Selekta Copain, Selekta Maurice n’abandi bafatanyabikorwa bazashyushya urugamba rwo gususurutsa abakunzi b’umuziki. Nyuma y’iki gitaramo, azakomereza mu bindi bizasozwa mu Bwongereza ku wa 29 Kanama 2025.
Ibi bitaramo bibaye mu gihe The Ben amaze iminsi akora ingendo z’ubuhanzi ku rwego mpuzamahanga. Mu byo aheruka gukora, harimo igitaramo gikomeye yabereye muri Uganda ku wa 17 Gicurasi 2025, cyabereye muri Kampala Serena Hotel, cyitabiriwe n’imbaga y’abantu. Icyo gitaramo cyari mu rwego rwo kumenyekanisha album ye nshya yise “Plenty Love”.
Yanataramiye kandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 5 Nyakanga 2025, mu Mujyi wa Texas, aho Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse imihanda yose bahuriye. Uwo mugoroba wayobowe na Ally Soudy, ukanaririmbwamo n’abahanzi barimo Navytune [MYP] wamamaye muri KGB, TMC wahoze muri Dream Boyz, Kevin Kade na Element.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA
