Ibyamamare n’abanyacyubahiro b’ingeri zitand ukanye bitabiriye igitaramo cya Bwiza cyo kwizihiza imyaka ine mu muziki

Bwiza, umwe mu bahanzi b’igitsinagore bakunzwe cyane muri iyi minsi, yakoze igitaramo cyihariye cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu ruganda rw’umuziki, kibera rimwe n’isabukuru ye y’imyaka 26.

Iki gitaramo, cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025 muri Kigali Universe, cyiswe “Bwiza Gala Night”, cyahurije hamwe ibyamamare mu muziki, sinema, imideli n’ibindi bice by’imyidagaduro.

Abitabiriye barimo umushoramari Coach Gael washinze Kigali Universe na 1:55 AM, umunyamakuru w’Umunyabigwi mu Bwongereza Adesope uri mu Rwanda, Sherrie Silver, Junior Giti n’umugore we, Platini P, Fayzo Pro, Afrique, Rusine Patrick n’umugore we, B-Threy n’umugore we Keza Nailla, Tonzi, Nyambo Jessica n’abandi benshi.

Hari kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, witabiriye ndetse akanashyikiriza Coach Gael igihembo cy’ishimwe cyatanzwe na Jean Claude Uhujimfura, Umuyobozi wa KIKAC Music, ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere umuziki nyarwanda no gutegura Bwiza Gala Night.

Mu magambo y’ishimwe, Jean Claude yagize ati: “Kandi ibyo ukomeje gukora ntibihagarare… Murumva atari uwo gushimirwa?”

Bwiza, mbere yo kuririmba, yavuze ko yishimye ariko anafite ubwoba buto. Yasusurukije abitabiriye mu ndirimbo ze zizwi nka Best Friend, Ready, Soja, ndetse na Exchange yatuye umukunzi wa kera. Yanaririmbye indirimbo nshya yo kuramya Imana yise “Waratwibutse”, itarasohoka.

Bwiza Gala Night yabaye umwanya wo guhuza abafana, inshuti n’abafatanyabikorwa mu kwishimira urugendo rwe rw’imyaka ine mu muziki, runogerejwe n’akanyamuneza k’isabukuru ye y’imyaka 26. Muri icyo gihe amaze gusohora albums ebyiri: My Dream (2023) na 25 Shades (2024).

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

The Ben yasesekaye mu Bufaransa

Kenny Mirasano yamuritse album ye ya mbere ‘Yewe Muntu’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *