Kenny Mirasano, umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe mu muziki wa Gakondo, uzwiho indirimbo zifite ubutumwa bwubaka ubumuntu, yamuritse ku mugaragaro album ye ya mbere yise Yewe Muntu ku wa 9 Kanama 2025 muri Mundi Center.
Iyi album igizwe n’indirimbo 10 zifite insanganyamatsiko zitandukanye zirimo ubutumwa bwo guteza imbere indangagaciro nk’ubumuntu, inama zubaka, inkuru zibabaje, iz’urukundo, ndetse n’izindi zifite imitekerereze itandukanye.
Mu gitaramo cyo kuyimurika, Mirasano yijeje abitabiriye ko bazinjizwa mu rugendo rwihariye rw’umuziki wa Gakondo ushyirwamo amarangamutima ashobora gufasha umuntu kwinjira mu isi y’imyumvire mishya.
Uyu muhanzi w’imyaka 26 wize umuziki mu ishuri ryahoze ku Nyundo, ubu ryitwa Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda riherereye i Muhanga, yatangiye kuririmba akiri muto mu makorali y’itorero. Nubwo mu mashuri yisumbuye yize ibitari umuziki, nyuma yaje guhitamo kuwugiramo umwuga, agendera ku ntego yo guteza imbere indangagaciro nk’urukundo, ubumuntu, ubunyangamugayo no gusubiza abantu ku isura yabo nyayo.
Ati: “Nandika indirimbo zigamije kugera ku bantu kuko numva mfite ubushobozi bwo kugira uruhare mu guhindura Isi. Ndirimba ku rukundo, ubumuntu n’ibihuza abantu mu bumwe.”
Mirasano avuga ko we n’abandi bahanzi bashya biyemeje gusubiza umuziki wa Gakondo isura yawo y’ukuri, bakirinda kwirukira ku njyana z’amahanga nka Afrobeats cyangwa Rhumba. Ashimangira ko mu muco nyarwanda harimo injyana gakondo zitandukanye zifite ubushobozi bwo gukora umuziki udasanzwe utabonwa ahandi ku Isi.
Mbere y’iyi album, Mirasano yari yarasohoye EP ye ya mbere igizwe n’indirimbo eshatu: Umuntu, Humble na Amazi.
Uyu muhanzi akunda cyane kuririmba mu bitaramo bya ‘live’, kuko kuri we urubyiniro ari rwo rugo rwe mu by’ubuhanzi, ahabona amahoro n’umwanya wo kugeza ubutumwa ku bafana. Ati: “Urubyiniro rugomba kuba umuyoboro w’ubutumwa. Umuziki ntugomba kuguma mu matwi gusa, ahubwo ugomba kugera ku mutima wa buri wese.”
Ku rwego rw’igihugu, Mirasano yaririmbiye mu birori byo gutanga ibihembo bya FIA Awards 2024 byabereye muri BK Arena mu Ukuboza 2024, aho yifatanyije ku rubyiniro n’umuhanzi Boukuru. Ku rwego mpuzamahanga, amaze kwitabira ibitaramo bikomeye birimo JAMAFEST 2019 i Dar es Salaam muri Tanzania, Les Ateliers de la Pensée i Dakar muri Senegal, igitaramo na Little Kesho i Sevran mu Bufaransa, ndetse na Visa for Music 2022 i Rabat muri Maroc.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA
Umva indirimbo zigize album y’umuhanzi Kenny Mirasano