Alex Muyoboke mu gahinda g’akomeye nyuma y’urupfu rwa nyina

Alex Muyoboke, umwe mu bafashije cyane guteza imbere umuziki nyarwanda, ari mu bihe bikomeye nyuma y’uko umubyeyi we yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 10 Kanama 2025, aguye mu bitaro bya CHUK.

Amakuru avuga ko nyina wa Muyoboke yari amaze igihe arwaye. Yabanje kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, nyuma yaho aroroherwa asubira mu rugo. Nyuma y’igihe gito yongeye kuremba ajyanwa mu bitaro bya CHUK, akagwa mu rugo nyuma yo koroherwa, ariko akaza kongera gusubizwa muri CHUK ari na ho yahamije urugendo rw’ubuzima bwe.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Alex Muyoboke yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye nyina n’agahinda kenshi amutekerezaho, agira ati:
“Mawe wanzanye ku isi, umpa byose wari ufite. Igendere mama nasanze ukunda Imana, ugiye ukiyikunda. Igutuze aheza, ndabizi wisangiye Data mwabanye ubuzima bwose. Ndabizi neza ko umusanze umutashye uti ‘ndakomeye’ nubwo nshenguruka nshira. Mawe, igihe kimwe nanjye nzabasanga aho kwa Rugira. Ndagukunda mama.”

Inshuti ze, haba abo bakorana cyangwa abasanzwe, bakomeje kumuhumuriza no kumwifuriza gukomera muri ibi bihe bikomeye. David Bayingana, inshuti ye kuva mu myaka 20 ishize, yamubwiye ati:
“Sintekereza ko hari umuntu washobora kumva uburemere bw’agahinda uri kunyuramo, ariko menya ko ndi hafi yawe mu buryo ubwo ari bwo bwose ukeneye; haba kuguhumuriza, kuganira cyangwa kwicara turi hamwe mu mutuzo. Mama wawe yari umuntu w’inyangamugayo kandi wuje urukundo. Imbaraga n’urukundo rwe bizahora bibaho muri wowe. Wibuke ko utari wenyine, ndi ku ruhande rwawe mu bintu byose.”

Abandi b’inshuti n’abahanzi nka The Ben, Kevin Kade, Rumaga, Dj Flixx n’abandi, nabo bamwifurije gukomera. The Ben yanditse ati: “Imana iguhumurize. Mama araruhutse.”

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

Niyitegeka ‘Papa Sava’ agiye kumurika filime nshya mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 mu buhanzi

Bwiza agiye gutangira ibitaramo mpuzamahanga bizenguruka isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *