Umuhanzikazi Bwiza Emerance, wamamaye mu muziki nka Bwiza, yatangaje ko ari mu myiteguro y’urugendo rw’ibitaramo byo ku rwego mpuzamahanga bizwi nka World Tour, bizanyura mu bihugu bitandukanye ku isi. Ni ubwa mbere agiye gukora gahunda nk’iyi, intego ikaba ari ukwamamaza ibihangano bye no kurushaho kwagura isoko ry’umuziki we ku rwego rw’isi.
Iyi gahunda yayivuze nyuma y’igitaramo gikomeye yabereye ku rubyiniro rwa Kigali Universe ku wa Gatandatu, tariki 9 Kanama 2025. Iki gitaramo cyari cyihariye kuko cyahuriranye no kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki nk’umuhanzi wabigize umwuga, ndetse n’isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko.
Bwiza yavuze ko gahunda yose y’ibi bitaramo izatangazwa mu minsi mike. Yagize ati: “Mu cyumweru gitaha nzashyira hanze gahunda yose ya World Tour. Hari aho tukiri mu biganiro, ariko hari n’ibihugu tumaze kumvikana. Vuba aha muzabona uko byose biteye.”
Biteganyijwe ko iyi World Tour izasura imigabane itandukanye irimo Amerika, Uburayi, ndetse n’ahandi muri Afurika, bigatuma umuziki we ugera ku bantu batigeze babona amahirwe yo kumureba mu bitaramo imbona nkubone.
Mu myaka ine amaze mu muziki, Bwiza avuga ko yagiye yunguka abafana bashya buri munsi, harimo n’abamukurikira bari hanze y’u Rwanda. Ibi byamuhaye imbaraga zo kubasanga aho bari no gushaka uko umuziki we wagira ijambo mu ruhando mpuzamahanga.
Yatangiye kumenyekana mu 2021 ubwo yegukanaga umwanya wa mbere mu irushanwa rya The Next Pop Star, byamufunguriye amarembo yo gusinya amasezerano na Kina Music, inzu imenyerewe mu guteza imbere impano nshya.
Kuva icyo gihe, yashyize hanze indirimbo zakunzwe nka Ready, Exchange, Yiwe n’izindi, zamufashije kuzamura izina rye no kumenyekana mu Rwanda no mu karere. Imiririmbire ye yihariye ikomatanya injyana zigezweho nka Afropop, Afrobeat n’injyana gakondo z’Afurika, anavanga indimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa, bigatuma agera ku bafana batandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Mu rugendo rwe rwa muzika, yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie, Chriss Eazy, The Ben, Juno Kizigenza n’abandi, kandi yitabiriye ibitaramo bikomeye mu Rwanda no mu bihugu by’ibituranyi.
Iyi World Tour ni indi ntambwe ikomeye izafasha guteza imbere umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga no kwerekana ko n’abahanzi bakiri bato bashobora kugira ingaruka ku ruhando rw’isi. Abasesengura umuziki bavuga ko kuba umuhanzi w’imyaka 26 agerageza kwinjira mu masoko mashya ari ikimenyetso cy’uko injyana nyarwanda iri kugera kure muri Afurika n’ahandi.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA
Kanda hasi wumve indirimbo Maritha ya kunzwe cyane ya Bwiza iri kuri Album nshya aheruka gushyira hanze yise 25 shades