Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje icyifuzo cyo gushyiraho umuganda uhoraho mu Murwa Mukuru, Washington DC, avuga ko ari umuco mwiza yaboneye mu bindi bihugu kandi wateza imbere isuku y’umujyi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 11 Kanama 2025, Trump yagarutse ku kibazo cy’imyanda ikigaragara ku mihanda y’i Washington DC, avuga ko kuyikuraho bidakwiye gutwara amafaranga menshi.
Yagize ati: “Ntibihenze. Tuzasukura imihanda n’utuyira tuyikikije. Hari ibihugu aho buri ku wa Gatandatu abaturage basukura inzira ziri imbere y’amaduka cyangwa amazu yabo. Bakubura aho batuye kandi bigatuma umujyi usukurwa nta kiguzi kinini gitanzwe.”
Trump yasobanuye ko nubwo Washington DC itarageza ku rwego rwo kugira umuganda nk’uwo, yizeye ko Abanyamerika bashobora kuwutangiza, kuko ari igitekerezo cyiza cyafasha mu kurinda isura y’igihugu.
Yagize ati: “Niba Umurwa Mukuru w’igihugu wanduye, bitanga isura mbi ku gihugu cyose. Papa yangiriye inama y’uko iyo winjiye ahantu ukabona urugi rwanduye, uba uzi ko n’igikoni kidafite isuku. Ni uko bimeze ku murwa mukuru—iyo uhindanye, n’igihugu cyose gisa nk’icyanduye.”
Mu Rwanda, umuganda ufatwa nk’igikorwa rusange cy’ingenzi, watangiye mbere y’ubukoloni. Ubu ukorwa buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, ugamije isuku rusange, gufasha abatishoboye no kubaka ibikorwa remezo nko mu mashuri n’amavuriro. Trump yavuze ko iyo gahunda ari urugero rwiza Washington DC n’indi mijyi muri Amerika byakwigiraho.
Trump abona umuganda nk’igisubizo cyoroshye kandi gihendutse ku kibazo cy’imyanda, ariko nanone ni uburyo bwo gushyira abaturage mu bikorwa bibahuza. Iyo gahunda ifasha abantu kumva ko isuku ari inshingano rusange, si iy’ubuyobozi gusa. Niba ishyizwe mu bikorwa muri Amerika, bishobora gufasha abaturage kumva uruhare rwabo mu kubaka isura nziza y’igihugu.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA
