Uko wakoresha Mobile Money mu kugura itike yo kwinjira mu gitaramo ‘Music in Space’
Abategura igitaramo gikomeye Music in Space batangaje uburyo bubiri bworohereza abafana kugura amatike, kugira ngo buri wese abashe guhitamo inzira imworohereza.
Ushobora gukoresha Mobile Money ukanda kuri telefoni yawe *536#, ugakurikiza amabwiriza kugeza usoje kugura itike. Indi nzira ni gukoresha internet, unyura ku rubuga www.ticqet.rw ugakora igikorwa cyo kugura itike ukoresheje uburyo butandukanye bwo kwishyura.
Ni ubwa mbere iki gitaramo kizaba mu Rwanda, kikazabera kuri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) ku wa 23 Kanama 2025, ahazwi nka Parking Area.
Hazitabira abahanzi bakomeye b’imbere mu gihugu n’abo hanze yarwo, barimo:
The Ben – umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe mu njyana ya RnB na Afrobeat.
Kenny Sol, Ariel Wayz na Bushali – abahanzi bagezweho mu Rwanda.
Abanya-Afurika y’Epfo nka Boohle, Touchline Truth, Bizizi & Kaygee D’A King na STU.
Abanya-Uganda Vampino na Sir Kisoro.
Bjorn Vido – umucuranzi w’umunya-Danemark uzwi mu mishinga yo kurengera ibidukikije.
Iki gitaramo kizayoborwa na Nzeyimana Luckman (Lucky) wo kuri Televiziyo y’u Rwanda, mu gihe ku ruhande rw’umuziki, DJ Brianne azaba ari we uvanga imiziki, aha abafana ubunararibonye bushya.
Abategura batangaje ko amatike akomeje kugurishwa kandi hakiri amahirwe yo kubona ay’imbere:
Regular: 5,000 Frw
VIP: 10,000 Frw mbere y’igitaramo cyangwa 15,000 Frw ku muryango ku munsi w’igitaramo
Table (ameza y’abantu 6): 200,000 Frw
Amatike yose ashobora kugurwa ukoresheje USSD code *536# cyangwa urubuga rwa Ticqet. Abategura bavuga ko Music in Space ari igitaramo gifite intego yo guhuza umuziki w’imbere mu gihugu n’uw’isi yose, kikazahuriza hamwe abafana b’injyana zitandukanye, kandi gishobora kuba kimwe mu bikorwa bizasiga amateka mu myidagaduro nyarwanda muri 2025.
Umwanditsi : Justinmind HARERIMANA