Umuraperi Sean “Diddy” Combs yongeye gusaba indishyi mu rubanza yareze ikinyamakuru n’abantu bagikoreramo, nyuma yo kumushinja gusambanya abana. Ubu arashaka miliyoni 100$ (ahwanye na miliyari 145 Frw), avuga ko ibyo byatangajwe byamutesheje agaciro ndetse bigamije kubangamira urubanza yari afite mu nkiko.
Nk’uko USA TODAY ibivuga, mu baregwa harimo Courtney Burgess, umwunganizi we mu mategeko Ariel Mitchell, ndetse n’ikinyamakuru NewsNation. Diddy yabareze nyuma y’uko muri Mutarama yari yareze Burgess wamushinje ko yigeze guhabwa ibikoresho birimo amashusho yerekana Diddy asambanya abana batarageza ku myaka y’ubukure, icyo gihe asaba indishyi za miliyoni 50$.
Ku wa Mbere, tariki 11 Kanama 2025, mu rukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York, Diddy yahinduye ikirego ashyiramo na Mitchell ndetse na NewsNation, abashinja kumwandagaza. Abamwunganira bavuga ko Burgess yatangaje ibinyoma bikomeye byatumye “itangazamakuru rihindura isura ye nabi”.
Bavuga ko Burgess na Mitchell bahimbye ibirego bidafite gihamya, bamushinja ibikorwa byo gusambanya abana mu birori bye bizwi nka “freak off”, bazi neza ko nta bimenyetso bifatika bihari. Basaba ko NewsNation ibibazwa kuko yatangaje ibyo birego mu buryo bwagutse.
Mu Ukwakira 2024, Burgess na Mitchell bagaragaye kuri NewsNation bavuga ko hari amashusho menshi agaragaza Diddy asambanya abana barimo n’ibyamamare. Diddy avuga ko ibyo byari umugambi wo kumubuza gutsinda urubanza rwe.
Diddy n’abamwunganira banashinja Mitchell kuvuga ibinyoma mu bundi buhamya, ari kumwe n’umugore wavugaga ko yasambanyijwe na Diddy muri California mu 2018. Icyo gihe Mitchell yavuze ko hari raporo ya polisi ibyemeza, ariko Diddy avuga ko iyo raporo ntaho imuvuga kandi yahakanye ibyo birego. Polisi ya Contra Costa yaje kwemeza ko icyo kirego kitari gifite ishingiro nyuma yo gukora iperereza.
Abunganira Diddy bavuga ko ibi byose ari umugambi wo kumusebya, kumusenya no kubangamira ubutabera mu rubanza rwe.
Diddy yafashwe muri Nzeri 2024 akurikiranweho ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu mu mibonano mpuzabitsina, ubufatanyacyaha mu bugizi bwa nabi no gutwara abantu hagamijwe kubashora mu buraya. Mu Nyakanga 2025, yahamijwe ibyaha bibiri byo gutwara abantu mu buraya ariko agirwa umwere ku bindi. Ku wa 4 Kanama 2025, yangiwe bwa kabiri kurekurwa ku ngwate ya miliyoni 50$.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA