U Rwanda ruri gutegura kugura indi ndege yihariye mu gutwara imizigo

Guverinoma y’u Rwanda iri mu mushinga wo kugura indi ndege itwara imizigo mu gihe cya vuba, nyuma yo kubona ko abahinzi benshi batangiye kugera ku musaruro mwinshi ariko hakabura uburyo buhagije bwo kuwugeza ku masoko.

U Rwanda rwihaye intego yo kugeza mu mwaka wa 2028/2029 rwinjiza miliyari 1.5$ buri mwaka avuye mu byoherezwa mu mahanga, ugereranyije na miliyoni 839$ rwinjijwe mu mwaka wa 2023/2024. Iyi ntego izagerwaho binyuze mu kunoza ubuhinzi, kongera umusaruro no kunoza uburyo bwo kuwugeza ku isoko.

Kinvest, kimwe mu bigo birindwi bikorera mu Cyanya cy’Ubuhinzi cya Gabiro gifite hegitari 5,600 mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi, kiri mu bifite impungenge ku buryo bwo kugeza umusaruro ku masoko mpuzamahanga. Iki kigo cyashinzwe n’Umunyamerika Jesse Ratichek, umaze imyaka hafi icyenda mu Rwanda, akaba yaratangiye ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu myaka itatu ishize. Kuri ubu, afite hegitari 500 muri Gabiro n’izindi 70 hanze yaho, ahingaho ibirimo imiteja, urusenda, amatunda, avoka, ikawa n’ibindi.

Ratichek avuga ko ku Ukuboza 2025 bazaba begeranya hagati ya toni 450 na 550 z’imboga n’imbuto buri kwezi, kandi bisaba ko uwo musaruro ujyanwa ku isoko bitarenze iminsi itatu kugira ngo wirindwe kwangirika.

Ati: “RwandAir yambwiye ko ubushobozi bwayo bwo gutwara imizigo buhagaze kuri toni 500 ku kwezi. Umurima wanjye wonyine uzaba utanga toni 500 ku kwezi, bivuze ko bidashoboka ko umusaruro wanjye wose watwarwa. Dufitanye ubufatanye bwiza, ariko dukeneye kongera ubushobozi kugira ngo bugendane n’izamuka ry’umusaruro w’abahinzi.”

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

DJ Maphorisa uherutse gutenguha Abanya-Kigali, agiye kugaruka mu bitaramo bibiri bikurikiranye

Perezida Kagame yaganiriye na bagenzi be bo muri EAC na SADC ku bibazo bya RDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *