Nyuma y’uko mu gitaramo giheruka i Kigali atitabiriye ku munota wa nyuma, DJ Maphorisa yongeye kwemererwa kuzitabira ibitaramo bibiri bikurikiranye muri uyu mwaka.
Uyu muhanzi ukomeye mu kuvanga imiziki, wubatse izina rikomeye muri Afurika no hanze yayo, azabanza kugaragara mu gitaramo The Ultimate Amapiano Night gitegerejwe kubera muri Kigali Universe ku wa 5 Nzeri 2025. Nyuma yaho, ategerejwe no mu kindi gitaramo cyiswe Fuego Fest kizaba ku wa 11 Ukwakira 2025, nubwo kugeza ubu hataramenyekana aho kizabera.
Icyakora, abakunzi b’umuziki ntibari bacyibagirwa ko mu 2022 DJ Maphorisa yari yatumiwe mu gitaramo Intore Sundays cyabereye muri Mundi Center mu Ugushyingo, ariko akabura ku munota wa nyuma. Icyo gihe, ubuyobozi bwa Intore Entertainment bwahise gusimbuza Soul Natives bari basanzwe bari i Kigali, kugira ngo basusurutse abari bacyitabiriye.
Kuba aheruka kugarukwaho i Kigali bitarangiye neza, ndetse kuva icyo gihe ntashake gusubiza icyizere abari bamutumiye, byateye benshi kwibaza niba kuri iyi nshuro azashumbusha abakunzi be mu bitaramo bibiri ategerejweho, cyangwa niba nabwo azongera kubatungura nk’uko byagenze mbere.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA
