Perezida Kagame yaganiriye na bagenzi be bo muri EAC na SADC ku bibazo bya RDC

Ku wa 13 Kanama 2025, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu nama yabereye ku ikoranabuhanga.

Iyi nama yibanze ku gushaka ibisubizo bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe mu nama yabaye ku wa 1 Kanama yahuje abayobozi bakuru ba SADC na EAC hamwe n’abahuza bateguwe.

Mu bayitabiriye harimo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Dr. William Ruto wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Emmerson Mnangagwa uyobora Zimbabwe akaba anayoboye SADC, Hakainde Hichilema wa Zambia, ndetse n’abanyamabanga bakuru b’iyo miryango.

Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC byatangaje ko mu byaganiriweho harimo kongeramo Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana mu itsinda ry’abahuza b’Abanye-Congo. Hanemejwe kandi kongeramo umuhuza watanzwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu itsinda ry’abahuza rya EAC-SADC.

Abayobozi b’ibihugu banasabwe ko ubunyamabanga bwa Komisiyo ya AU, bwa EAC ndetse n’ubwa SADC buhurizwa hamwe bugakorera nk’ubunyamabanga bumwe, buzayoborwa na Komisiyo ya AU ifite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia.

Birateganyijwe ko imyanzuro y’iyi nama yo ku wa 13 Kanama izatangazwa mu minsi iri imbere.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

U Rwanda ruri gutegura kugura indi ndege yihariye mu gutwara imizigo

Abimukira barenga 20 bakomoka muri Afurika bapfiriye mu nyanja berekeza i Burayi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *