Abimukira basaga 27 bo muri Afurika bapfuye, abandi benshi baburirwa irengero, nyuma y’uko ubwato barimo bwerekeza mu Butaliyani bwarohamye.
Abantu bagera kuri 60 baturutse muri Libya ni bo barokotse, batabawe bakuwe mu nyanja hafi y’ikirwa cya Lampedusa, mu gihe abandi bagikomeje gushakishwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko muri uyu mwaka gusa, abantu barenga 700 bamaze gupfira mu rugendo rwo kwambuka inyanja ya Mediterane yo hagati. Umuvugizi wa UNHCR yavuze ko ibyabaye biteye agahinda kenshi.
Flavio Di Giacomo, umuvugizi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM), yavuze ko abantu barenga 90 ari bo bari bari muri ayo mato abiri mbere y’uko arohama.
Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani, Giorgia Meloni, yihanganishije imiryango yabuze abayo.
Umugore w’Umunya-Somalia warokotse, yabwiye ikinyamakuru La Repubblica cyo i Roma ko umwana we w’umukobwa w’umwaka umwe n’umugabo we bapfuye. Yagize ati:
“Byabaye mu buryo butunguranye. Hadutse akaduruvayo, sinongeye kubabona. Umwana wanjye yancitse, bombi narababuze.”
Impamvu yateye irinduka ry’ayo mato kugeza ubu ntiramenyekana.
Ikirwa cya Lampedusa gifite ikigo cyakira abimukira, ariko gikunze kuba cyuzuye ndetse ubuzima bwo muri icyo kigo buba bugoye. Buri mwaka, cyakira abimukira ibihumbi benshi bagerageza urugendo rubangamye rwo kwambuka Mediterane bashaka kugera i Burayi.
Abakora uru rugendo bakunze kugendera mu mato adafite ubuziranenge kandi atwaye abantu benshi barenze ubushobozi bwayo.
Umuryango IOM uvuga ko guhera mu 2014, abantu nibura 25,000 bapfuye cyangwa baburiwe irengero bagerageza kwambuka Mediterane yo hagati.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA