Rose Muhando agiye kongera gususurutsa Abanyarwanda mu giterane cy’ivugabutumwa

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wa gospel muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, Rose Muhando, agiye kongera gukandagira mu Rwanda mu giterane gikomeye cy’amasengesho no kubohora imitima.

Iki giterane gitegurwa na Baho Global Mission ku bufatanye na RIC Kabarondo (Rwanda Inter-Religious Council), kizabera ku kibuga cya Rusera i Kabarondo kuva ku wa 29 kugeza ku wa 31 Kanama 2025, buri munsi guhera saa munani z’amanywa. Hazaririmbamo abaramyi n’abahanzi bakomeye barimo Theo Bosebabireba, Kabarondo Praise Team, amakorali atandukanye n’abandi bahanzi b’ijambo n’indirimbo.

Hazitabira kandi abakozi b’Imana b’inararibonye barimo Ev. Alejandro (USA), Bishop Dr Stephen Mutua (Kenya), Ren Schuffman (USA), Ev. Chance Walters (USA) na Rev. Pastor Baho Isaie (u Rwanda) uzaba ari we mukurikirane w’iki giterane. Abitabiriye bazanahabwa amahirwe yo gutsindira ibihembo binyuze muri tombola irimo amagare, telefone, radiyo na televiziyo.

Baho Global Mission, iyoborwa na Rev. Pastor Baho Isaie wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni yo iri gutegura iki gikorwa. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Rev. Baho yavuze ko yishimiye gutumira buri wese, cyane cyane abari i Kabarondo n’inkengero zayo, mu giterane “gishobora guhindura ubuzima bw’ugizemo uruhare”.

Yagize ati:
“Ni igikorwa cyihariye cy’Imana tumaze igihe dutegura binyuze mu masengesho no mu gutegereza. Abakozi b’Imana bazavugisha Ijambo ry’Imana, basengere abarwayi, kandi twizeye ko Imana izakiza, izabohora, izane agakiza.”

Uretse iki giterane, hazabaho n’inama yitwa Fire Conference, igenewe by’umwihariko abapasiteri n’abayobozi b’amatorero, hagamijwe kubahugura, kubasubizamo imbaraga no kubasukamo impano nshya. Rev. Baho yasabye inkunga y’amasengesho kugira ngo iki gikorwa kizagende neza, abantu bakizwe kandi bahinduke, bityo ubwiza bw’Imana bugaragarire i Kabarondo.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

“Yajyaga anaduha n’amafaranga ye” Ishimwe rya The Ben kuri Lick Lick

Brig Gen Rwivanga yashimye ubutwari bw’abasirikare ba LONI banze gusohoka mu Rwanda mu 1994

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *