“Yajyaga anaduha n’amafaranga ye” Ishimwe rya The Ben kuri Lick Lick

Umuhanzi The Ben yatangaje ko igihe kigeze abantu batangira kuzirikana no gushima ibikorwa by’abagize uruhare mu iterambere ry’umuziki, aho kubyirengagiza nk’aho bitigeze bibaho.

Ibi yabivuze nyuma yo gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ashimira umuhanzi n’umutunganya muzika Lick Lick ku ruhare rukomeye yagize mu gufasha abahanzi, cyane cyane ku bihangano byinshi yakoze bikunze gukundwa kugeza ubu.

The Ben yagize ati: “Lick Lick ni uw’ibihe byose. Ibyo wakoreye uruganda rwa muzika, ukinarukorera, ntibizibagirana mu gihe cyose nkiriho.”

Avuga ku mpamvu yamuteye gutangaza ubu butumwa, The Ben yagaragaje agahinda aterwa no kubona umuco wo kwirengagiza ibikorwa by’indashyikirwa abantu baba barakoze, bigatuma amazina yabo atibukwa.

Yagize ati: “Natekereje nsanga abahanzi bakomeye dufite mu Rwanda uyu munsi benshi bakozwe na Lick Lick, ndetse n’abandi bafashijwe n’abo yakoze. Biratangaje kubona tugifite umuco wo kwibagirwa cyangwa kwirengagiza ibyo umuntu yakoze… mu gihe ibindi bihugu byo bibasha gusigasira ibikorwa by’abagize uruhare mu ruganda.”

The Ben yavuze ko Lick Lick yakoraga umuziki atagamije inyungu gusa, ahubwo kubera urukundo afitiye uyu mwuga.
Ati: “Uretse kudukorera indirimbo, Lick Lick yajyaga anaduha amafaranga. Yazaga mu rugo akantwara ngo tujye muri studio, kandi uko yabinkoreraga ni nako yabikoraga kuri Meddy, Tuff Gangs, King James n’abandi benshi.”

Ku bwe, igihe kirageze ngo ibikorwa nk’ibyo bisigasirwe kandi abantu babishimire ababigizemo uruhare. Ni yo mpamvu yahisemo gutangariza Lick Lick ishimwe rye by’umwihariko.

The Ben na Lick Lick bamaze imyaka myinshi bakorana kuva yatangira umuziki, ndetse bakaba baranakoranye cyane igihe bombi bari batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

Abimukira barenga 20 bakomoka muri Afurika bapfiriye mu nyanja berekeza i Burayi

Rose Muhando agiye kongera gususurutsa Abanyarwanda mu giterane cy’ivugabutumwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *