Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yagaragaje ko abasirikare b’Abanyafurika boherejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda mu 1994, ari urugero nyakuri rw’ukuntu umuntu ashobora guharanira ukuri n’ubumuntu, nubwo isi yose yaba yamuhindutse.
Ibi yabivuze ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, mu biganiro byahuje abo basirikare, urubyiruko ndetse n’Ingabo z’u Rwanda, byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Gutoza urubyiruko rw’ejo hazaza ubutwari n’ubumuntu”.
Aba basirikare bari mu bagumanye n’Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe bagenzi babo benshi bava mu bindi bihugu bari bamaze gukurwa mu gihugu.
Ku itariki ya 7 Mata 1994, u Bubiligi bwakuye abasirikare babwo mu Rwanda, bikanaca intege ibikorwa bya MINUAR. Ku itariki ya 11 Mata, abasirikare b’Ababiligi basize impunzi zisaga 2.000 muri ETO Kicukiro, aho bahise bicwa n’Interahamwe n’ingabo za Leta y’icyo gihe. Ku gitutu cy’u Bubiligi, tariki ya 21 Mata 1994 Akanama k’Umutekano ka LONI kemeje kugabanya ingabo za MINUAR, hasigara abasirikare 270 gusa badafite ubushobozi bwo kurengera abicwaga.
Nyamara hari abasirikare bamwe banze gutaha baguma i Kigali, nubwo ibikorwa byabo bitari byemewe nk’iby’ubutumwa bwa LONI. Mu gihe cya Jenoside, abasirikare ba Ghana babashije kurokora Abatutsi bagera ku bihumbi 30.
Brig Gen Rwivanga yasabye urubyiruko gufatira urugero kuri aba basirikare batinyutse guharanira ubuzima bwa benshi. Ati: “Ni ngombwa kwibaza icyo umuntu yakora kugira ngo ahora ari ku ruhande rw’ukuri n’ubumuntu.”
Yanakomoje kandi ku butwari bwa Capt Mbaye Diagne wo muri Sénégal, umwe mu ngabo za LONI zari mu Rwanda guhera mu 1993. Mbaye yamenyekanye ubwo yageragezaga guhungisha Abatutsi bari muri Milles Collines, akanga kubaha Interahamwe bashakaga kubica. Ku itariki ya 31 Gicurasi 1994, ubwo yari atwaye ubutumwa bwa Gen. Romeo Dallaire abuvanye kwa Gen. Augustin Bizimungu, yaguye ku bariyeri ubwo igisasu cyaturikiraga mu modoka ye, ahita apfa, asiga asigiye isi urugero rw’ubutwari.
Brig Gen Rwivanga yagize ati: “Ubutwari bwa Kapiteni Mbaye, warokoye abantu benshi adafite intwaro ahubwo akoresheje ubwenge n’ubutwari bwe, ni kimwe mu bikorwa by’igitangaza by’umusirikare ku giti cye mu mateka y’ubutumwa bwa LONI.”
Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wo muri Ghana, umwe mu bari mu butumwa mu Rwanda, yavuze ko Jenoside yamweretse amahano atigeze abona ahandi. Yagize ati: “U Rwanda rwatwigishije ko inshingano ikomeye ku musirikare atari ugukurikiza amategeko gusa, ahubwo ari uguharanira ubuzima bw’abantu.”
Mu rwego rwo gushimira ubutwari bw’abasirikare ba Ghana, mu 2022 Perezida Paul Kagame yambitse impeta y’ishimwe Rtd. Maj Gen Henry Kwami Anyidoho na Rtd. Maj Gen Joseph Adinkra, bari bayoboye ingabo za Ghana zari mu Rwanda muri icyo gihe.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA