Perezida wa Kenya, William Ruto, yashyizeho Judy Kiaria Nkumiri nk’uzahagararira inyungu z’igihugu cye mu Mujyi wa Goma, uherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uretse Nkumiri, Perezida Ruto yanashyizeho abandi bayobozi bashya barimo Ambasaderi Henry Wambuma woherejwe mu Burundi, Catherine Kirumba Karemu woherejwe muri Tanzania, hamwe n’abandi bazoherezwa mu bihugu bitandukanye by’i Burayi n’Asia.
Iri genwa rya Nkumiri rihuriranye n’ibihe bidasanzwe, kuko kuva ku wa 27 Mutarama 2025 Goma iri mu maboko y’Ihuriro AFC/M23 ryatsinze ingabo za Leta ya Congo.
Kenya isanzwe ifite Ambasaderi muri RDC ukorera i Kinshasa, Eng. Peter Tum, washyizweho muri Mata 2025. Mu minsi ishize, ku wa 15 Kanama, hashyizweho uzamwungiriza, Moni Manyange.
Kugira ngo Nkumiri atangire inshingano i Goma, hakenewe ko Guverinoma ya Congo ibanza kubyemeza, bitewe n’uko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire ya dipolomasi. Gusa kuba uyu mujyi udagenzurwa na Leta ya RDC bishobora gutuma inshingano ze zitangira nyuma yo gusinywa amasezerano y’amahoro hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA