Levixone na Desire Luzinda bakoze ubukwe; Eddy Kenzo abaha inka ebyiri

Abahanzi bamenyekanye cyane muri Uganda, Levixone na Desire Luzinda, basezeranye imbere y’Imana mu birori by’ubukwe byabereye kuri Lake Victoria Serena Golf Resort and Spa, Kigo, ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2025.

Umuhango wo gusezerana wayobowe na Apostle Grace Lubega, umuyobozi mukuru wa Phaneroo Ministries International. Witabiriwe n’imiryango yombi ndetse n’inshuti za hafi, ukaba wahuriranye n’imyaka itatu aba bombi bari bamaze mu rukundo barugirira mu ibanga kugeza ubwo bahisemo kuryerekana ku mugaragaro.

Levixone, wari kumwe n’inshuti ye magara akaba n’umuherekeza mukuru we (Best Man) Andrew Kyamagero, yaserutse yambaye umwambaro w’icyatsi kibisi w’ikirenga, hanyuma akambara ikote ry’umweru mu gihe abasore bamwunganiraga bari bambaye imyenda y’umukara yerekana ubwitonzi.

Umugeni, Desire Luzinda, yabonekanaga mu ikanzu y’ubwoko bwa mermaid ifashe neza ku mubiri, yuzuza ubwiza bukomeye kandi isa neza n’iy’ufasha we (Matron).

Nyuma yo gusezerana, abashyitsi bakiriwe mu birori by’ubusabane byabereye kuri Laverde Gardens, hafi ya Serena Hotel Kigo, aho ibyishimo byakomereje mu buryo bugezweho.

Mu butumwa Levixone yanyujije ku rubuga rwa Twitter, yagaragaje amarangamutima menshi agira ati:
“Umwamikazi wanjye… nigeze kuririmbira imbaga nyinshi, ariko ibyishimo biva mu masezerano twagiranye ni yo ndirimbo ntazigera nshaka kuvaho. Nasuye ibihugu byinshi ku isi, ariko umutima wawe ni rwo rugo nyarwo nshaka iteka. Icyubahiro kibe icya Yesu.”

Umunsi w’ubukwe wanasusurukijwe n’impano idasanzwe ya Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro, bagabiye abageni inka ebyiri nk’ikimenyetso cy’urukundo no kubifuriza kuzagira urugo rw’umugisha.

Mbere y’uyu muhango, ku wa Kabiri tariki ya 12 Kanama 2025, habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu rugo rw’ababyeyi ba Desire i Kawanda-Katalemwa, witabirwa n’imiryango ndetse n’inshuti za hafi.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

Perezida Ruto yagennye uhagarariye Kenya i Goma

RDC: Indege yarimo Colonel n’umugore we yagonganye n’igiti, batandatu barapfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *