RDC: Indege yarimo Colonel n’umugore we yagonganye n’igiti, batandatu barapfa

Indege nto ya gisivili yo mu bwoko bwa Antonov An-2 yari itwaye abantu barindwi, harimo umusirikare mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ufite ipeti rya Colonel n’umugore we, yakoze impanuka igongana n’igiti, bituma abantu batandatu bahasiga ubuzima.

Iyo ndege yavaga i Lubutu mu ntara ya Maniema yerekeza mu ntara ya Tshopo, ariko yitura hasi isigaje gusa ibilometero 34 ngo igere ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kisangani.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye Colonel wayoboraga batayo muri teritwari ya Punia (Maniema) yambaye impuzankano ya gisirikare n’inkweto za bote, ari kumwe n’umugore we wari wambaye ikanzu y’umutuku. Mbere yo kwinjira mu ndege, bombi babanje kugirana ibiganiro n’abasirikare bari ku kibuga cya Lubutu, bishimira urugendo bari bagiye gutangira, banabasezeraho.

Nyuma y’iminota mike indege ihagurutse, yaje kugongana n’igiti mu ishyamba, igwa hasi ihita igurumana.

Amakuru atangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe iperereza avuga ko mu bapfuye harimo abanyamahanga babiri: umupilote w’Umunyaukraine n’umwunganizi we. Pasiporo yatoraguwe ahabereye impanuka yerekana ko uwo mupilote yitwaga Stepankov Yuriy, wavutse muri Mata 1961.

Mu bantu barindwi bari muri iyo ndege, umwe mu barinzi ba Colonel ni we wenyine warokotse, mu gihe abandi batanu bahiriye mu muriro w’indege. Hagaragaye kandi umurambo wa enjenyeri wari ushinzwe gufasha umupilote mu byerekeye tekiniki.

Abasirikare bavuze ko iyo ndege yari imaze amezi menshi iparitse ku kibuga cya Lubutu idakora, kuko izi Antonov zikorwa kuva mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubumwe bw’Abasoviyete.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

Levixone na Desire Luzinda bakoze ubukwe; Eddy Kenzo abaha inka ebyiri

Nduhungirehe yagaragaje impungenge z’u Rwanda ku mutwe wa FDLR uhabwa inkunga na RDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *