Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Joshua Baraka, yujuje intego yari yihaye yo kuva i Kigali asize akoze indirimbo afatanyije na Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda. Ni ubwa mbere aba bombi bahuriye mu mushinga w’indirimbo imwe, bikaba biteganyijwe ko izasohoka vuba.
Joshua Baraka wageze mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025, yari aje ahanini bitewe n’igitaramo yakoreye muri Kigali Universe ku wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025. Icyo gitaramo cyari cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Dj Pius wizihizaga imyaka 15 mu mwuga wo kuvanga imiziki, Alyn Sano, Ruti Joel, Mike Kayihura, Dj Marnaud, Jules Sentore n’abandi.
Ibi byabaye inshuro ye ya kabiri ataramiye i Kigali, kuko ubwa mbere yari yarahageze agamije kumenyekanisha ibihangano bye. Yigeze no kubivugaho mu buryo busekeje, ashimangira ko uruzinduko rwa mbere yarukoze yifashishije bus, ariko ubu akaba atakibura indege.
Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, uyu muhanzi yavuze ko uretse igitaramo, yari afite gahunda yo kuganira n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Element, Mike Kayihura n’abandi, ibigananiro byari bigamije gukorana umuziki.
Ku wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, yahuriye na Bruce Melodie ariko icyo gihe ntibakoranye indirimbo. Byaje gukurikirwa n’uko ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, bahuriye muri studio maze bakorana indirimbo. Tuyitakire Joshua, ushinzwe itangazamakuru muri sosiyete y’umuziki ya 1:55 AM, yemeje ko icyo gihe aribwo bafashe amajwi, indirimbo ikaba yaranarangiye.
“Nana” yamuhesheje kujya i Burayi bwa mbere
Indirimbo “Nana”, yasohotse Joshua yujuje imyaka 22, yahise imenyekana cyane muri Uganda no muri Kenya, bituma asinyana amasezerano na Moves Recordings, inzu ikomeye yo mu Bwongereza itunganya Afrobeats. Iyi ndirimbo yanakorewe remix imuhuza n’ibyamamare nka Joeboy (Nigeria), King Promise (Ghana) na Bien (Kenya).
Ibyo byatumye, umusore wavukiye i Bwaise, agace ka Kampala azwiho ubukene ariko kuzuyemo ubusabane, afata indege bwa mbere mu buzima bwe, ajya muri Kenya, Nigeria, Ghana no mu Bwongereza.
Joshua Baraka yatangiye umuziki akiri muto, afite imyaka 6. Yanditse indirimbo ye ya mbere ayituye nyina ariko ntiyayiririmba. Se yari Pasiteri, akaba ari mu rusengero aho Baraka yatangiye kwiga ingoma. Ku myaka 12, yigishijwe umuziki ku ishuri, ahita yumva ashaka kumenya byose. Nubwo yigeze kwiga agamije kuzaba muganga, nyuma yaje gukururwa cyane n’umuziki, maze afata icyemezo cyo kuwugiramo umwuga afite imyaka 19. Yatangiriye mu tubari no muri restaurant, acuranga piano anahinduranya imiziki y’amoko atandukanye nka Afrobeats, Dancehall na RnB.
Mu 2021 yashyize hanze EP ye ya mbere yise “Baby Steps”, ikurikirwa na “Belinda” (2022), indirimbo ivuga ku nkuru y’urukundo rw’umukobwa wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga.
Kuva yasohora “Nana”, Baraka yiyubatse izina rikomeye mu muziki. Ati: “Numvaga izakundwa, ariko sinari nzi ko izagera ku rwego rwo hejuru. Byahindutse cyane ubwo numvise abana bo mu gace kacu bayiririmba. Ubu nahuye n’abantu benshi nabonaga nk’ibihangange, ariko nasanze nabo ari abantu nk’abandi.”
Asobanura umwihariko we mu muziki, Baraka avuga ko amagambo n’ubutumwa ari byo bitanga icyerekezo. “Melodi yonyine ituma indirimbo imara igihe mu mutwe, ariko amagambo ni yo atuma ikora ku mutima. Ni yo mpamvu nkunda gusoma cyane, n’iyo nandika ku bintu bisa n’ibisekeje, ngerageza kubishyiramo ishusho ifatika.”
Uyu musore w’i Kampala uteganya gusohora indi EP nshya mu Ukuboza 2025, yavuze ko adateganya guhagarara vuba mu rugendo rwe rw’umuziki. Yagize ati: “Nzahora nkora ibyo nkunda: kuririmba, kwandika, gukora umuziki…ibindi byose bizikurikira. Umwaka utaha uzerekana umurage nzaba nsigiye uruganda rw’umuziki.”
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA