RDC na AFC M23 byasinye amasezerano mashya I Doha MURI Qatar

Umuhuza mu biganiro byo gushaka amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa AFC/M23 yohereje impande zombi umushinga w’amasezerano y’amahoro ushobora gushyirwaho umukono nibaramuka bawemeranyijeho.

Ku wa 19 Nyakanga 2025, Guverinoma ya RDC na AFC/M23 byari byamaze gushyira umukono ku mahame y’ingenzi agenderwaho mu gutegura ayo masezerano, mu biganiro bikomeje kubera i Doha muri Qatar. Impande zombi zari zemeranyije ko bitarenze ukwezi kumwe amasezerano y’amahoro aba yashyizweho umukono, bikaba byari biteganyijwe kuba ku wa 18 Kanama, ariko ntibyashobotse.

Qatar, nk’umuhuza, yatangaje ko ibiganiro bigikomeje kandi impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza kuganira. Ku wa 17 Kanama, Guverinoma ya RDC na M23 basohoye itangazo ryemeza ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo habeho amahoro arambye.

Uko umushinga uteye

Nk’uko Jeune Afrique yabyanditse, ku wa 14 Kanama 2025, Qatar yoherereje impande zombi umushinga w’amasezerano y’amahoro kugira ngo bawusuzume. Yavuze kandi ko ibiganiro bishya bizatangira vuba, byitabirwa n’abahagarariye Guverinoma ya RDC n’aba AFC/M23.

Ibiganiro byari biteganyijwe gutangira ku wa 8 Kanama ariko byigijwe inyuma nyuma y’uko AFC/M23 isabye ko habanza gushyirwaho ingamba zubaka icyizere, zirimo kurekura imfungwa z’intambara. Ibi Kinshasa ikomeje kubitera utwatsi, ivuga ko bizashoboka ari uko amasezerano amaze gushyirwaho umukono.

Umushinga wa Qatar washyizemo ingingo yerekeye irekurwa ry’imfungwa, ndetse n’indi mishinga y’inzego zigamije kwimakaza amahoro. Harimo n’urwego bise “Mécanisme multilatéral de surveillance” ruzakorana n’impande zombi (RDC na M23), Qatar ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (UA), kugira ngo bakurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Amasezerano ateganya ko ikibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Congo kizakemurwa mu byiciro bitatu mu gihe cy’amezi arindwi uhereye igihe byashyiriweho umukono.

Icyiciro cya mbere kizibanda ku mutekano n’imibereho y’abaturage, hakajyaho umutwe w’ingabo w’agateganyo uyoborwa na Minisiteri y’Umutekano. Uzaba ugizwe n’abahoze ari abarwanyi ba M23 ku kigero cya 50%, bakorane n’igipolisi cya Leta. Izi ngabo zizakorera gusa mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Nyuma y’imyaka itanu ishobora kongerwa, abo barwanyi bazinjizwa mu ngabo n’igipolisi bya Leta burundu.

Ingingo yo kugarura inzego z’ubutegetsi

Uretse ingabo zihuriweho, umushinga wateguwe na Qatar unagaragaza uburyo ubuyobozi bwa Leta bwagarurwa mu bice biri mu maboko ya M23.

Ibi ariko ni kimwe mu bigaragaza kutumvikana hagati ya Kinshasa na M23. Kinshasa ivuga ko gusubizaho ubutegetsi bwa Leta bisobanuye ko M23 igomba gusohoka mu bice yafashe, mu gihe M23 yo ihamya ko idateze kubivamo.

Umushinga usobanura ko Guverinoma ya Congo izashyiraho abayobozi b’inzibacyuho mu bice bigenzurwa na AFC/M23, ariko n’aba M23 bakazemererwa gutanga abakandida. Abo bayobozi bazakomeza inshingano kugeza mu 2027, ubwo hazakorwaho amatora.

Ibiganiro bya politiki mu 2026

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abayobozi b’amadini basabye kenshi ibiganiro byagutse bigamije guhuza abaturage ba Congo, ariko ntibyigeze bikorwa.

Umushinga w’amasezerano uteganya ko mu 2026 hazategurwa ibiganiro bya politiki by’igihugu hose. Iki gitekerezo gishyigikiwe cyane n’abatavuga rumwe na Leta, Kiliziya Gatolika n’Itorero ry’Abaporotesitanti, nubwo guverinoma nshya yashyizweho ku wa 8 Kanama 2025 irimo bake muri bo, bigaragara ko bishobora kuba uburyo bwo kuburizamo iyo ngingo. Ariko kiracyasabwa cyane n’abaharanira amahoro arambye.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

Sandra Teta yongeye kugaragara yishimanye na Weasel nyuma y’impanuka yamuteye kugera mu bitaro

Abakobwa bigaragaje mu bizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *