Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko mu bizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cya 2024/2025, abakobwa ari bo batsinze ku rugero rwo hejuru kurusha abahungu.
Amanota yashyizwe ahagaragara ku wa 19 Kanama 2025, mu gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ababyeyi n’abanyeshuri bahize abandi mu gihugu hose. Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yashimye imbaraga z’abanyeshuri ndetse asaba ko hakomeza gushyirwamo ingufu mu kwimakaza ireme ry’uburezi. Yagize ati:“Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo abana bige neza. Umusanzu wacu nk’ababyeyi, abarimu n’abanyeshuri ni uguharanira ko buri mwana agira amahirwe yo kwiga no kumenya neza amasomo. Icyo tutazakora ni ukubabeshya ko bamenye ibyo badasobanukiwe, ahubwo tuzabafasha kugeza ku rwego rwo hejuru.”Uko abanyeshuri batsinze mu mashuri abanza. Abanyeshuri barenga 219.900 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, aho batsinze ku kigero cya 75%.
Ibigo bya Leta: 75%
Ibifashwa na Leta: 72%
Ibigo byigenga: 99%
Mu gutsinda kw’abanyeshuri bose, abakobwa ni 53% mu gihe abahungu ari 46,8%.
Mu masomo, Imibare ni yo yabagoye cyane kuko yayitsinzwe ku kigero cya 73% (abayitsinze ari 27%).
Ikinyarwanda: 98%
Icyongereza: 72%
Ubumenyi n’Ikoranabuhanga: 71%
Ubumenyi rusange n’Iyobokamana: 75%
Intara y’Iburasirazuba yatsinze ku kigero cya 82% ikurikirwa n’Umujyi wa Kigali ku 77%. Uturere twatsinze neza ni Kirehe (97%), Kicukiro (92,2%) na Ngoma (90,9%). Uturere twagize amanota make ni Nyaruguru (64,57%), Ruhango (66%) na Nyabihu (69%).
Uko byagenze mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye
Abanyeshuri 148.677 bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange, batsinda ku kigero cya 64%.
Abakobwa batsinze ku kigero cya 53,2%
Abahungu ku kigero cya 49,8%
Ibigo bya Leta byatsinze 65%, ibifashwa na Leta 63%, mu gihe ibyigenga byaje ku isonga ku 77%.
Isomo ryatsinzwe cyane ni Ubugenge (27,5%), hakurikiraho Imibare (45,8%) n’Ibinyabuzima (44,75%).
Mu ntsinzi rusange, Iburengerazuba ryaje ku isonga ku 74%, hakurikiraho Iburasirazuba (68%), Amajyepfo (59%), Amajyaruguru (58%) naho Kigali (55%) iza inyuma.
Uturere twatsinze neza kurusha utundi ni Kirehe (93,1%), Nyagatare (82,20%) na Kamonyi (82%).
Abanyeshuri bahize abandi
Mu mashuri abanza:
Arakaza Leo Victor (Wisdom School – Musanze) yagize 99,4%.
Impano Brave Gloria (Bugesera) yagize 98,8%.
Ihirwe Kanimba Honnette (New Vision – Huye) yagize 98,8%.
Harimo kandi Duhirwe Gall Gavin Darcy, Nsengiyumva Joannah Holiness, na Ashimwe Keza Gerardine bose bo mu Bugesera bagize 98,8%.
Mu cyiciro rusange:
Izere Hennock Tresor (E.S Kanombe – Kicukiro) yagize 98,67%.
Uwumuremyi Albert (Hope Haven – Gasabo) yagize 98%.
Ineza Flora Elyse na Ndayishimiye Jean D’Amour (Hope Haven – Gasabo) bagize amanota arenga 97%.
Agaba Happy Jean Eudes (Petit Séminaire St Aloys – Rusizi) yagize 97,78%.
Aho abanyeshuri boherejwe gukomeza amasomo
Mu mashuri yisumbuye y’ubumenyi rusange biga babamo (Boarding) boherejwemo 20.681, naho biga bataha ari 18.929.
Mu mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS), barenga ibihumbi 28 biga bacumbikirwa mu gihe barenga ibihumbi 20 biga bataha.
Abinjijwe mu mashuri y’abarimu ni 3669, abiga ubufasha mu buvuzi (Associate Nursing) ni 545, naho abahawe Ibaruramari ni 2701 mu bigo bacumbikirwamo na 76 biga bataha.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA



