Sandra Teta yongeye kugaragara yishimanye na Weasel nyuma y’impanuka yamuteye kugera mu bitaro

Sandra Teta, umwe mu bagore bamenyekanye cyane mu Rwanda ariko kuri ubu uba muri Uganda aho yashakanye n’umuririmbyi Weasel, yongeye kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byaturutse ku mashusho yabagaragaje bishimanye nyuma y’iminsi mike umugabo we agonzwe n’imodoka n’uwo bashakanye, bikarangira ajyanywe mu bitaro.

Amashusho yakwirakwijwe agaragaza Teta na Weasel bahuje urugwiro, ibintu byagize abantu ibitekerezo bitandukanye. Bamwe bavuze ko nta muntu ukwiriye kwivanga mu bibazo by’abashakanye kuko kenshi basubirana, mu gihe abandi bagaragaje impungenge ko niba batagenzuwe hafi, byarangira umwe atsembye undi.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ati: “Aba bo ntibashobora gutandukana keretse umwe yishe undi. Ibyago ni ibyabo ubwabo.” Undi nawe yongeraho ati: “Isomo ni rimwe: Ntukinjire mu bibazo by’amakimbirane y’abashakanye. Nta gihe batababarirana ngo basubirane mu rukundo rwabo.”

Byibukwa ko ku wa 7 Kanama 2025, Weasel yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugongwa na Teta Sandra bari bagiranye amakimbirane. Uwo mugore yahise atabwa muri yombi, ariko nyuma yaje kurekurwa ubwo Weasel yamubabariye. Abatangabuhamya babwiye Polisi ko Sandra yamugonze inshuro eshatu, bituma agira imvune ku kuguru, mu kabari kitwa Chans giherereye i Munyonyo.

Weasel na Teta batangiye kubana mu mwaka wa 2018, bakaba bafitanye abana babiri. Umubano wabo umaze igihe ugaragaramo intonganya n’amakimbirane, ndetse muri 2022 Teta yahukaniye mu Rwanda. Ariko mu kwezi kwa Mata 2023 yaje kugaruka muri Uganda yongera kubana na Weasel. Mu Gicurasi 2025, Weasel yabonetse i Kigali mu gitaramo cya mukuru we Jose Chameleone, aho yatangaje ko ashaka gusura umuryango wa Teta.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

Umuryango ‘YB Foundation’ wibutse Yvan Buravan unaha ubufasha abarwayi ba Kanseri

RDC na AFC M23 byasinye amasezerano mashya I Doha MURI Qatar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *