Mu mpera z’icyumweru gishize, abaraperi Jay C, Bull Dogg na Bushali bahuye n’uruva gusenya ubwo basagarirwaga n’abafana bari basohokeye mu kabyiniro k’i Rubavu.
Byabereye ahazwi nka kwa Nyanja nyuma y’uko bari bamaze gutaramira mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival. Nyuma yo kwitabira ibirori bya White Party, aba bahanzi bahisemo kujya kuruhukira muri ako kabyiniro, ari naho bahuriye n’igikundi cy’abantu basaga icyenda, bituma havukamo imirwano.
Mu kiganiro Jay C yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko bari kumwe n’imiryango yabo kandi batari bagiye mu birori guteza akaduruvayo. Yagize ati:
“Nyuma yo kurangiza igitaramo cyagenze neza, twafashe umwanya wo gusohoka gato. Twanyuze muri White Party, ariko ntitwahamaranye igihe, twaje kwerekeza mu kabyiniro kamwe.”
Jay C yakomeje avuga ko bageze ku muryango w’ako kabyiniro bahura n’igikundi cy’abantu barimo n’abakobwa, bigaragara ko basinze. Aba bantu ngo bafashe nabi imyitwarire y’aba baraperi, bavuga ko babasuzuguye, bituma batangira kubatera amagambo mabi ndetse bagerageza no kubasatira.
Ati: “Twari twasize abo mu miryango imbere, twe tugiye gufata akayaga. Tugeze ku muryango duhura n’abagera ku icyenda, baradusanga batangiye kuvuga nabi, bamwe bagerageza kutuzanaho imirwano. Nta kindi twari gukora uretse kwirwanaho kuko n’umutekano waho wari umwe gusa kandi ntiyigeze atabara.”
Imirwano yamaze iminota itari mike ariko ku bw’amahirwe ntihagira ugira ikibazo gikomeye. Polisi yaje kuhagera itabara, bamwe mu basagariraga aba baraperi batahwa muri yombi.
Jay C yahakanye amakuru yavugaga ko imirwano yaturutse ku kuba bari basinze cyangwa babuze amafaranga yo kwishyura ibyo banyoye. Yagize ati:
“Ese hari amashusho yerekana turwana n’abakozi b’akabyiniro? Ntabwo twari twambuye abantu cyangwa ngo tubuze ibyo kunywa. Ibyo sibyo na gato.”
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA