Tonzi witegura gusoza amasomo ya Master’s agiye gutaramira i Bruxelles

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clémentine uzwi cyane nka Tonzi, ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye azakora ku itariki ya 11 Ukwakira 2025 mu Mujyi wa Bruxelles, mu Bubiligi.

Iki gitaramo cyiswe Family Healing gitegurwa na Family Corner kigamije guhuza imiryango, gusabana no kongera gusubizamo abantu icyizere binyuze mu ndirimbo za Gospel. Abategura bavuga ko umuziki w’Imana ari inzira yo kunga abantu na bo ubwabo ndetse no kunga ubumwe n’Imana. Muri iki gitaramo, Tonzi azahurira ku ruhimbi na Bosco Nshuti.

Tonzi, umaze imyaka irenga 20 akorera umurimo w’Imana mu muziki wa Gospel, ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere. Indirimbo ze nka Humura, Sijya Muvaako na Nzajya Gusingiza Yezu zakomeje imitima ya benshi. Yagize ati:

“Si ubwa mbere ngiye mu Bubiligi, ariko ni bwo bwa mbere ntumiwe mu gitaramo cya Family Healing. Uyu mwaka nagiyeyo mu kwezi kwa Gatatu ndirimba mu bukwe, naho igitaramo giheruka nakoze cyari mu Buholandi ku munsi mpuzamahanga w’umugore.”

Uretse ibitaramo, Tonzi aherutse gushyira hanze igitabo cye cya mbere yise “An Open Jail”, ndetse ari no mu myiteguro yo kumurika Album ye ya cumi. Yavuze ko ari no gusoza amasomo ya Master’s mu ishami rya Theology, ishami ryiga ku bijyanye n’Imana, imyemerere, amateka y’itorero n’uburyo inyigisho z’Idini zihuzwa n’imibereho y’abantu.

Kuri Tonzi, iki gitaramo ni amahirwe yo kwibutsa Abanyarwanda baba mu mahanga ko n’ubwo baba kure y’igihugu cyabo, bakeneye gukomeza gusabana, gusengera hamwe no gusubizwamo icyizere nk’umuryango mugari. Abategura bavuga ko imyiteguro iri kugenda neza, kandi ko bizaba igihe cyihariye cyo gusabana mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana.

 Ubu buryo bushya bwo gutaramira i Bruxelles buzongera kugaragaza umurongo w’ubuhanzi bwa Tonzi, ushingiye ku butumwa bwo kwihangana, kwiringira Imana no kubaka sosiyete yuzuye indangagaciro z’amahoro n’urukundo.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

Bull Dogg, Jay C na Bushali bakubiswe n’abafana mu kabyiniro k’i Rubavu

Jay C, Bushali na Bull Dogg basobanura uko basagariwe n’abafana i Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *