Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Mr Eazi, uzwi mu ndirimbo nka Leg Over, yarushinze n’umukinnyi wa filime wo muri Nigeria, Temi Otedola, mu muhango udasanzwe wabereye muri Iceland.
Ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Kanama 2025, bubera mu rusengero rw’icyamamare rwa Hallgrímskirkja, aho bahisemo kwizihiza urukundo rwabo mu buryo bwihariye kandi bugenewe abantu bake. Muri icyo gihe, urusengero rwari rufunze ku baturage kugira ngo umuryango n’inshuti za hafi basangire umunezero mu bwisanzure.
Si bwo bwa mbere aba bombi bagaragaje urukundo rwabo mu ruhame, kuko ku wa 10 Mata 2022 bari barakoze umuhango wo gusaba no gukwa imbere y’imiryango yabo n’inshuti z’ingenzi, basangiza abantu ibyishimo by’urukundo rwabo rutagereranywa.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Mama wa Temi, Nana Otedola, na mushiki we DJ Cuppy, bambaye imyenda yihariye basohoka mu rusengero. Byari ibirori byitabiriwe n’abantu bazwi muri Nigeria no muri Afurika barimo Broda Shaggi n’umukire wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote.
Bivugwa ko Mr Eazi na Temi bahisemo ko ubukwe bwabo buzaba ari ibirori by’imbere mu muryango, bitarengeje abantu icumi.
Iceland, aho ubukwe bwabereye, ni igihugu cyo mu majyaruguru y’u Burayi kiri hagati y’Inyanja ya Atlantika y’Amajyaruguru n’Inyanja ya Arctic. Ni ikirwa kinini gifite ubukonje bwinshi mu gihe cy’itumba ariko kikagira ibihe byiza mu mpeshyi. Umurwa mukuru wacyo ni Reykjavík, kikaba kizwi ku bw’uburanga bwacyo nyaburanga burimo imisozi y’urubura, imigezi, n’ahantu hagerwaho n’amazi ashyushye ahurira n’ubukonje bw’inyanja. Ni kimwe mu bihugu bifite umutekano mwinshi n’imibereho myiza ku batuye cyo.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA
Kanda hano hasi wumve indirimbo y’umuhanzi Mr Eazi yakunzwe cyane yise Leg Over