Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal akaba akinira Al Nassr, Cristiano Ronaldo, yasabye umukunzi we Georgina Rodríguez kumubera umugore, amwambika impeta y’agaciro kadasanzwe ka miliyari zirenga 7 Frw.
Ku wa Mbere nimugoroba, Georgina yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto y’amaboko yabo bombi, aho urutoki rwe rwari ruriho impeta itangaje. Yayiherekeje amagambo agira ati: “Navuze yego, none ndetse no mu bihe bidashira.”
Iyi mpeta ikozwe muri zahabu ku gipimo cya 83.6%, ifite agaciro kibarirwa hejuru ya miliyari 7 na miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda. Igaragara ifite isura isa n’iyo umuherwe Jeff Bezos yambitse Lauren Sanchez ubwo barushyingiranwaga, kandi uyu muherwe nawe ari mu bishimiye iyi ntambwe ya Ronaldo na Georgina.
Nyuma y’imyaka icyenda bakundana ariko batubahirije amasezerano yemewe n’amategeko, Ronaldo na Georgina bashyizeho akadomo ku rugendo rwabo rwo gukundana. Bombi bahuriye mu 2016 mu iduka rya Gucci i Madrid, ubwo Ronaldo yakinaga muri Real Madrid. Uru rukundo rwaje gukura, maze mu 2017 batangira kubana ndetse kugeza ubu bafitanye abana babiri.
Umwandtsi: Justinmind HARERIMANA