Umuraperi Ishimwe Olivier, uzwi cyane ku izina rya Icenova, avuga ko impamvu we ndetse n’abandi bahanzi bo muri Hip Hop cyangwa izindi njyana badakunda kugaragara mu bitaramo bikomeye mu Rwanda, ikomoka ahanini ku buryo abategura ibitaramo bakunda kuguma ku rutonde rw’abahanzi bamwe na bamwe gusa.
Mu kiganiro Icenova yavuze ko iki ari ikibazo gihuriweho na benshi mu bahanzi, atari we wenyine. Yagize ati:
“Abategura ibitaramo binini mu Rwanda bakunda kwibanda ku bahanzi bamwe. Sindi bubagaye kuko wenda baba babona ko ari bo babinjiriza cyane, ariko niko bigenda. Ntibireba njye gusa, kugeza igihe bazatangirira kureba mu mpande zose, bizakomeza bityo.”
Yongeraho ko iyo atabonye ubutumire mu bitaramo bikomeye, akomeza kwitabira ibitegurwa n’inzu y’umuziki Green Ferry yanyuzemo cyangwa ibyo ategura ku giti cye. Yibutsa abategura ibitaramo ko ari ngombwa guhindura imyumvire, kuko mu gihugu hari abahanzi benshi bakora umuziki buri munsi ariko bagahora batabona amahirwe yo kwigaragaza.
Ati:
“Reba abahanzi dufite mu Rwanda bakora umuziki umunsi ku munsi kandi ni benshi, ariko umwaka ugashira n’undi ugataha, mu bitaramo hakagaragara amazina amwe gusa. Ibi si byo bikwiye.”
Nubwo adakunze gutumirwa mu bitaramo binini, Icenova avuga ko bidashobora kumuca intege kuko afata umuziki nk’igice cy’ubuzima bwe:
“Nkora umuziki nk’impano nahawe n’Imana. Kuitabira igitaramo runaka ni inyongera mu rugendo rwanjye, ariko si byo byambuza gukora cyangwa byatuma mpagarara.”
Icenova yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, arangiza amashuri yisumbuye afite inzozi zo gukurikira inzira ya Riderman. Yize Icungamutungo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), aho yakuye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Yaje guhura na producer Nganji wo muri label Green Ferry, bahita batangira gukorana, maze mu myaka itatu yamazemo akora album ebyiri: Ubuvanganzo I na Ubuvanganzo II.
Azwi mu ndirimbo nka Uri Tayari, Abahungu, Nyagasani yakoranye na Bushali, n’izindi. Nyuma y’intsinzi y’indirimbo Irizi, avuga ko we na Bushali bari kuganira ku mushinga mushya, ati:
“Turi gupanga uburyo twajurira.”
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA