Tems avuga ko abagore bagihura n’akarengane mu muziki

Umuhanzikazi w’umunya-Nigeria Tems, umaze kwegukana ibihembo bibiri bya Grammy, yabwiye BBC ko mu ruganda rwa muzika “abagore batarahabwa agaciro bakwiye.”

Yasobanuye ko mu ntangiriro z’umwuga we yahuraga n’imbogamizi nyinshi, aho kugira ngo akundwe byamusabaga guhangana n’amikoro make no kwishyuzwa ibintu atari akwiye. Ati: “Nasanze buri gihe hari igiciro ngomba gutanga. Hari ibintu byinshi bitari ngombwa kwishyura, kandi amahitamo yari make cyane.”

N’ubwo Afropop imaze gukundwa ku rwego mpuzamahanga, iracyiganjemo cyane abahanzi b’abagabo. Abakunzwe muri iyi njyana, bamenyekanye nka “Big Three” – Burna Boy, Davido na Wizkid – bose ni abagabo, mu gihe abagore nka Tiwa Savage na Yemi Alade bagihura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Tems yasubije ku mvugo z’urwango zayibasiye ku mbuga nkoranyambaga, zishingiye ku miterere y’umubiri we, nyuma y’uko amashusho y’indirimbo ye ashyizwe kuri X. Yagize ati: “Umubiri ni umubiri. Nshobora kongera cyangwa kugabanya ibiro igihe cyose. Sinigeze mpa agaciro gakomeye imiterere yanjye, cyangwa ngo numve ko ngomba kuyerekana cyangwa kuyihisha. Iyo abantu batishimiye umubiri wanjye, ntibinyicira umutima.”

Tems yavuze ko yifuza “guhindura uburyo abagore bibona muri muzika” abinyujije mu mushinga we The Leading Vibe Initiative, ugamije gufasha abakobwa bakiri bato muri muzika muri Afurika.

Ati: “Ndizeza ko igihe nzaba ngeze ku rwego rushobora kugira impinduka, uyu mushinga uzaba inzira yorohereza abagore kubona amahirwe, kugera ku bafana benshi no gutsinda.”

Uyu mushinga watangijwe ku wa Gatanu i Lagos, umujyi Tems avukamo, aho hatanzwe amahugurwa, amasomo yihariye n’ibiganiro bigamije kongerera abahanzi ubumenyi no kubaka imikoranire.

Mu butumwa yageneye abakobwa bashaka kwinjira mu muziki, Tems yagize ati: “Ni ingenzi kumenya icyo ushaka kugeraho, icyo izina ryawe rihagarariye n’imipaka yawe. Uzi neza ibyo utazemera gukora ku bw’izina ryawe, n’ibyo witeguye gukora?”

Umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo nka Love Me Jeje na Free Mind, yibukije ko gukunda umuziki ari wo musingi wa byose. Ati: “Si buri wese uririmba uzi no gukunda umuziki. Nta na rimwe izina ryonyine ari ryo rintuma nkora muzika; n’iyo bitaba ibyo, mba nari kumara ejo ku wa Gatanu ndi mu kabyiniro ka jazz.”

Mu myaka 5 amaze mu muziki kuva asohoye EP ye ya mbere, Tems yakoranye n’ibyamamare nka Beyoncé na Rihanna, afite abamwumvira miliyoni 17 buri kwezi kuri Spotify, kandi amaze kwitabira ibitaramo bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga. Mu kwezi gutaha, azaba ari mu bazashyigikira itsinda ry’Abongereza Coldplay mu bitaramo bya Wembley Stadium mu Bwongereza.

Tems avuga ko intsinzi ye ishingiye ku “kuba umwimerere” no “kuba wihariye”. Ati: “Nubwo umuntu yagusaba guhindura umuziki cyangwa uburyo ukora, urasuzuma ugahitamo kuvuga ngo: ‘Oya.’ N’iyo byatuma ntinjizwa muri label, nta kibazo.”

Uretse umuziki, Tems ni n’umukunzi w’umupira w’amaguru, ndetse aherutse kugura igice cy’ikipe ya San Diego FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati: “Sinigeze ntekereza ko nzigera ntunga cyangwa kugira uruhare mu ikipe y’umupira w’amaguru.”

Avuga ko uyu mushinga we muri San Diego umwongerera icyizere ko “buri wese ashobora kugira ubutwari bwo gukora ibyo abandi batigeze batekereza ko bishoboka.” Ati: “Ntabwo ntekereza ko ndi umuririmbyi cyangwa umuhanzi gusa. Ndi byinshi kurenza ibyo.”

Umwanditsi: Justimind HARERIMANA

More From Author

Icenova asaba abategura ibitaramo guhindura imyumvire no guha amahirwe abahanzi bose

Makanyaga Abdul ari mu rugendo rwo gutegura Album nshya irimo indirimbo yanditse mu 1970

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *